Siporo

Babiri basezerewe mu Mavubi

Babiri basezerewe mu Mavubi

Ikipe y’igihugu Amavubi yerekeje i Huye ahazabera umukino wa Zimbabwe na Afurika y’Epfo, umutoza akaba yasize abakinnyi 2 mu bo yari yahamagaye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ni bwo ikipe y’igihugu Amavubi yerekeje i Huye gukomereza umwiherero yitegura umukino wa Zimbabwe tariki ya 15 Ugushyingo na Afurika y’Epfo tariki ya 21 Ugushyingo, bizaba ari mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

Umutoza Torsten Frank Spittler akaba yari yahamagaye abakinnyi 30, muri abo hakaba hari abakina hanze y’u Rwanda bataraza kimwe na Rafael York we utazitabira ubutumire kubera imvune.

Gusa bijyendanye n’imyitozo yari amaze iminsi akoresha, umutoza yahisemo gusiga abakinnyi 2, rutahizamu wa Kiyovu Sports, Mugunga Yves na Iradukunda Elie Tatou wa Mukura VS.

Mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bamaze kuhagera harimo Ntwari Fiacre, Sibomana Patrick Papy, Hakim Sahabo na Yves Hendrickx.

Mugunga Yves ntabwo yajyanye n'abandi i Huye
Elie Tatou na we yasezerewe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top