Siporo
Bacca yavuze ku byo kongera amasezerano muri APR FC, iby’amakipe amwifuza
Yanditswe na
Ku wa || 1535
Rutahizamu wa APR FC usatira anyuze ku mpande, Kwitonda Alain Bacca avuga ko bishoboka ko ashobora gusohoka akajya gukina hanze ariko APR FC yifuje kumwongera amasezerano nta kibazo yabikora.
Mu kiganiro yahaye ISIMBI uyu mukinnyi ufite amasezerano ye ari ku musozo yavuze ko amasezerano ye agikomeje ariko na none ikipe ishatse kuwongerera atabyanga.
Ati "ndacyafite amasezerano ariko ikipe yifuje kunyongerera sinabyanga kimwe n’uko nshobora gusohoka."
Yahishuye ko afite amakipe menshi amwifuza ariko ntayo mu Rwanda arimo.
Ati "hari amakipe menshi anyifuza. Ntayo mu Rwanda arimo ni hanze yarwo gusa."
Kwitonda Alain Bacca yinjiye muri APR FC 2021 avuye muri Bugesera FC aho yayisinyiye imyaka 2 irimo kugana ku musozo.
Bacca avuga ko APR FC yifuje kumwongera amasezerano atabyanga
Ibitekerezo