Bakibakubita amaso bahise bagira ubwoba barabatinya - Umutoza Nyinawumuntu Grâce
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu bagore, yavuze ko abakinnyi be bagize ubwoba bakibona imiterere y’aba Ghana bari bagiye guhangana.
Hari mu mukino ubanza w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2024 kizabera muri Morocco waraye ubereye mu Rwanda aho Amavubi yatsinzwe 7-0.
Nyuma y’uyu mukino, Nyinawumuntu Grâce yavuze ko ibitego batsinzwe ari byinshi ariko na none ku ikipe nka Ghana nta kindi bari kwitega.
Ati "Ibitego 7 ni byinshi cyane, ntabwo twateganyaga ko badutsinda ibingana gutya ariko mu kuri k’umupira, ikipe nka Ghana ikina Igikombe cy’Isi, itajya isiba mu gikombe cy’Isi wenda keretse uyu mwaka itagiyeyo, ikipe idashobora kubura mu Gikombe cya Afurika, njyewe nk’umutoza naje nzi ko ikomeye.”
Yakomeje avuga ko yinjiye mu mukino afite gahunda yo kubuza Ghana gukina ariko bitewe n’umuvuduko umukino wari uriho, abakinnyi be bananiwe gukora ibyo yabasabye.
Nyinawumuntu kandi yavuze ko abakinnyi be bagize ubwoba kubera imiterere y’abakinnyi na Ghana kuko bari bameze nk’abahungu, ngo hari nk’ibitego batsinzwe kubera ubwoba.
Ati "Mwabonye ko bafite abakobwa, ba bakobwa tujya tuvuga ko bashobora kuba bafite imisemburo y’abagabo, ni abakobwa benda kumera nk’abagabo, iyo urebye ibitego 2 bya mbere badutsinze, babidutsinze kubera ko abana bagize ubwoba, bagize ubwoba no mu kwishyushya abatoza bavuye kubashyushya bambwiye ko abana bagize ubwoba, ngerageza kubatera akanyabugabo ariko bakigera mu kibuga, nk’ibitego 2 babatsinze byari iby’ubwoba."
Yavuze ko ikipe y’igihugu ikwiye kwitabwaho, hagashakwa umutoza uhoraho uzajya uyikurikirana umunsi ku munsi atari ibyo gushaka umutoza kuko hari amarushanwa.
U Rwanda ruzakina umukino wo kwishyura na Ghana muri Ghana tariki ya 26 Nzeri 2023, ikipe izakomeza izahura n’izakomeza hagati ya Namibia na Gambia.
Ibitekerezo