Siporo

Bambabarire - Umutoza wa APR FC ufitiye icyizere abakinnyi be

Bambabarire - Umutoza wa APR FC ufitiye icyizere abakinnyi be

Umutoza wa APR FC, Darko Nović yihanganishije abakunzi ba APR FC kuko Pyramids FC yabashije kubabonamo igitego, ariko abasezeranya ko urugamba rutararangira.

Ubu APR FC irabarizwa mu gihugu cya Misiri aho yagiye gukina na Pyramids FC umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri mu gushaka itike yo kujya mu matsinda ya CAF Champions League.

Umukino ubanza wabereye kuri Stade Amahoro tariki ya 14 Nzeri2024, amakipe yombi yanganyije 1-1, Pyramids ikaba yarishyuye APR FC mu minota ya nyuma.

Umutoza wa APR FC, Darko Nović yihanganishije abafana kuko Pyramids FC yabashije kumwinjiza igitego i Kigali ariko akaba yizeye abasore be ko bazakora ibirenze.

Ati "Bambarire kuko twatsinzwe igitego cyo hanze, ariko haracyari amahirwe ko twabona umusaruro mwiza hano, ndizera ko bariya basore bazatanga buri kimwe, bazashyiramo imbaraga berekane gaciro ka bo, turi hano kuko twizera ko hari icyo twakora."

Uyu mukino uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024, akaba ari umukino isabwa gutsinda kugira ngo igere mu matsinda.

Umutoza wa APR FC yavuze yizeye gusezerera Pyramids FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top