Bamwe mu banyamahanga ba Rayon Sports baruciye bararumira ku mpamvu banze kwitabira inama y’ikipe
Nyuma y’uko banze kwitabira inama yahuje Rayon Sports n’abakinnyi bayo bose, abakinnyi b’abanyamahanga banze kuvuga impamvu yabibateye gusa bemeza ko bari babyumvikanye.
Ku wa 24 Mutarama 2021 ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakoze inama n’abakinnyi bayo bose n’abandi bakozi b’ikipe, ni inama yari igamije kureba uburyo babaho muri iki gihe batarimo gukora kubera icyorezo cya Coronavirus.
Muri iyi nama yabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, niho hafashwe umwanzuro wo kugabanya imishahara y’abakinnyi bakajya bahembwa 30%, abakinnyi b’abanyamahanga bakaba bataritabiriye iyi nama kimwe n’abari mu ikipe y’igihugu.
ISIMBI yashatse kumenya impamvu aba bakinnyi batitabiriye iyi nama, niba byari ku bushake bwabo cyangwa batarabimenyeshejwe.
Unwe mubavuganye n’iki kinyamakuru yavuze ko inama bari bayizi ariko banze kuyijyamo ku bushake bwabo ku mpamvu atabwira itangazamakuru.
Ati" inama twari tuyizi rwose. Abakinnyi b’abanyamahanga twaravuganye twemeza ko tutagomba kuyijyamo tureka abenegihugu bakayijyamo. Sinavuga ngo twari tuzi ko bari bugabanye imishahara, oya! Ntacyo narenza kuri ibyo nkubwiye."
Undi ISIMBI yagerageje kuvugisha yavuze ko ntacyo yatangaza kuri ibyo bintu dushaka kumenya.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko aba bakinnyi bari babizi ko nta mafaranga bari buhabwe mu gihe bamaze iminsi batakambira ubuyobozi ko bameze nabi, ndetse mbere y’uko inama iba hari amakuru bari bakiriye ko bari bugabanyirizwe umushahara, bumva nta mpamvu n’imwe yo kwitabira inama.
Aba bakinnyi kandi bakaba badakozwa icyemezo cyo kugabanyirizwa imishahara cyafatiwe muri iyi nama aho bavuga ko bagomba guhembwa amafaranga yabo yose.
Ibitekerezo