Siporo

Bamwe mu bayoboye Rayon Sports batunguranye mu birori bya APR FC mu gihe ikipe ya bo yarimo isoza umwaka

Bamwe mu bayoboye Rayon Sports batunguranye mu birori bya APR FC mu gihe  ikipe ya bo yarimo isoza umwaka

Mu birori byo gushyikiriza APR FC igikombe cya shampiyona ya 2023-24 yegukanye, hagarayemo bamwe mu bahoze bayobora Rayon Sports barangajwe imbere na Muvunyi Paul bitungura benshi.

Ejo hashize ni bwo shampiyona yasojwe aho APR FC yakinnye ndetse inanganya n’Amagaju 1-1.

Kuko ari bwo yagombaga gushyikirizwa igikombe yegukanye, APR FC yari yateguye ibirori byo kucyakira, bari batumiye bamwe mu byanyabigwi ba yo, abahanzi basusurukije abantu n’abandi.

Abari muri Kigali Pele Stadium, batunguwe no kubona bamwe mu bitabiriye ibi birori bari batumiwe ari abahoze ari abayobozi ba Rayon Sports.

Ku isonga hari Paul Muvunyi wayoboye Rayon Sports mu bihe bitandukanye akaba aheruka gusozamo manda muri Nyakanga 2019 akaba ari na we wari umuyobozi wa yo ubwo yageraga mu matsinda ya CAF Confederation Cup. Yazanye na Muhirwa Freddy ndetse na Twagirayezu Thaddée babaye ba Visi Perezida b’iyi kipe.

Icyatunguye benshi ni ukuntu aba bagabo baje gushyigikira APR FC kandi mu mwaka w’imikino wa 2023-24 batarakunze kugaragara ku mikino ya Rayon Sports, ndetse amakuru akavuga ko batakirajwe ishinga na yo kuko batari mu buyobozi bwa yo.

Bari muri Kigali Pele Stadium mu gihe na Rayon Sports yari mu Karumuna na yo irimo isoza umwaka w’imikino.

Perezida w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidele yari yayakiriye mbere y’uko bajya mu kiruhuko, baganira uko umwaka wagenze, bareba ibyagenze neza ndetse n’ibitaragenze neza ku buryo umwaka utaha ari ho bazahera bakosora.

Muvunyi Paul yari yitabiriye ibirori bya APR FC
Rayon Sports yari Karumuna isoza umwaka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Kayijuka Blaise Alexis
    Ku wa 15-05-2024

    Abo nubundi ntitukibakeneye barabo kumungu reyon sport, Jean Fidele Imbere cyane nakomeze yubake ikipe, muze kumumpera ubu but umwa nti ntukwangwe nabadiversary baba hypocrizr

  • Kayijuka Blaise Alexis
    Ku wa 15-05-2024

    Abo nubundi ntitukibakeneye barabo kumungu reyon sport, Jean Fidele Imbere cyane nakomeze yubake ikipe, muze kumumpera ubu but umwa nti ntukwangwe nabadiversary baba hypocrizr

  • Nsanzimana samson
    Ku wa 13-05-2024

    Apr fc nubwo itwaye igikombe itugurire abakinnyi bezaknd bashoboye

IZASOMWE CYANE

To Top