Siporo

Batatu baheruka gusezera mu ikipe y’igihugu bashimiwe

Batatu baheruka gusezera mu ikipe y’igihugu bashimiwe

Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryashimiye abakinnyi batatu baheruka gusezera mu ikipe y’igihugu.

Abo bakinnyi ni Dusabimana Vincent uzwi nka Gasongo, Karera Emile Dada ndetse na Yakan Guma Lawrence.

Hari mu muhango wo gusoza shampiyona ya Volleyball yaraye yegukanywe na REG VC mu bagabo ndetse na APR WVC mu bagore.

Aba bakinnyi bagenewe certificate igaragaza ko bakiniye ikipe y’igihugu, bashimirwa umusanzu wa bo batanze igihe bakinaga ndetse banahawe imyenda y’ikipe y’igihugu yanditseho amazina ya bo na nimero bambaraga.

Dusabimana Vincent ubu ukinira APR VC wanakiniye ikipe y’igihugu imyaka 12 (2009-2021), ni we wahagarariye bagenzi kuko bo batari bahari.

Karera Emile Dada akaba yarahagaritse gukina umukino wa Volleyball burundu aho ubu asigaye yibera muri Canada ni mu gihe Yakan Guma Lawrence nyuma yo guhagarika gukina ubu ari Uganda aho yinjiye mu mwuga wo gutoza.

Dusabimana Vincent ni we wahagarariye bagenzi muri uyu muhango
Yakan Guma na we yashimiwe
Karera Emile Dada (14) yahagaritse gukina burundu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Tuyishimire
    Ku wa 23-01-2023

    Aprfc ndahamyako izatwara igikimbe cya 2023 Koko ibimerita Kandi yemeye kuhereza ikipe umutoza wakabiri kuko abacyinnyi bamwiyumvamo cyne niho shingirako bazakorera umutoza ndetse nikioe vigatuma basenyera umugozumwe

IZASOMWE CYANE

To Top