Bazaze kudushyigikira ntibazicuza - Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Bizimana Djihad
Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Bizimana Djihad yasabye Abanyarwanda kuza kubashyigikira ari benshi ku mukino wa Nigeria ko batazicuza.
Ejo ku wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri, Amavubi azakira Nigeria mu mukino w’umunsi wa kabiri w’itsinda D mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025. Ni umukino uzabera kuri Stade Amahoro saa 15h00’.
Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Bizimana Djihad yavuze ko ejo bazatanga ibishoboka byose ariko Abanyarwanda batazasubira mu rugo bicuza.
Ati "ejo tuzatanga 120%, 150% kuko dutanze ibiri munsi byazatugora. Abanyarwanda ndabasaba kuzaza kudushyigikira ari benshi kandi ntabwo bazasubira mu rugo bicuza kuko tuzaba twatanze ibyo dufite byose."
Kuba ari wo mukino wa mbere bazaba bagiye gukinira kuri Stade Amahoro nyuma yo kuvugururwa, yavuze ko ari ikindi kibatera imbaraga bakumva ko batagomba kuhatsindirwa.
Ati "kuba ugiye gukinira kuri Stade bwa mbere mu rugo nabyo bigutera imbaraga ukumva ko utagomba gutsindwa, ntabwo wakifuza gutsindwa ubona ibintu byose ari byiza, ntekereza ko kugira ngo umuntu abishimangire anashimira Perezida Kagame wayiduhaye, umukino wa mbere tugomba gukora ibishoboka ngo dutsinde."
Amavubi agiye gukina na Nigeria yatsinze Benin 3-0, ni mu gihe yo yanyanyije na Libya 1-1.
Ibitekerezo