Siporo

Benshi mu bakinnyi bitabiriye umuhango wo gushyingura Mukonya (AMAFOTO)

Benshi mu bakinnyi bitabiriye umuhango wo gushyingura Mukonya (AMAFOTO)

Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri ni bwo uwahoze ari myugariro wa AS Kigali, Ahoyikuye Jean Paul [Mukonya] yasezeweho bwa nyuma ndetse ahita anashyingurwa.

Iyi nkuru mbi mu muryango mugari wa siporo mu Rwanda yamenyekanye ku wa Gatandatu, tariki 6 Nyakanga 2024.

Mukonya yitabye Imana ubwo yari mu myitozo Mageragere, yaje kugongana n’umunyezamu amira ururimi bagerageza kurugarura biranga ari bwo bahitaga bamutwara kwa muganga.

Uyu mukinnyi wakiniye amakipe arimo Kiyovu Sports, yahise ajyanywa ku bitaro bya Nyarugenge kugira ngo yitabweho n’abaganga ariko ntibyakunda kuko yaje guhita yitaba Imana.

Ejo hashize ni bwo yasezeweho bwa nyuma, misa yo kumusabira ikaba yarabereye muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga i Nyamirambo, hari mbere y’uko ajya gushyingurwa mu irimbi rya Nyamirambo.

Ni umuhango witabiriwe n’ubuyobozi bwa AS Kigali, abakinnyi bakinanye n’abandi bose muri rusange nka Jacques Tuyisenge, Itangishaka Blaise, Bishira Latif, Nyarugabo Moise, Akayezu Jean Bosco, Kalisa Rashid n’abandi.

Mukonya yashyinguwe
Nyarugabo Moise na Jacques Tuyisenge bari bahari
Kapiteni wa AS Kigali, Bishira Latif
Umuganga wa AS Kigali, Arsene (wambaye ingofero) na Ayubu ushinzwe ibikoresho muri AS Kigali
Akayezu Jean Bosco bakinanaga muri AS Kigali na Kalisa Rashid bari baje kumusezeraho bwa nyuma
Bakame na Itangishaka Blaise na bo bari bahari
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top