Bibonamo abasimbura ba Kimenyi Yves na Manzi Thierry, icyizere kiyongereye nyuma yo guhura na Jimmy Mulisa
N’izibika zari amagi! Bamwe mu bana bo mu irerero rya Giti Kinyoni bahamya ko ari bo basimbura ba bamwe mu bakinnyi bakomeye hano mu Rwanda, ibi byose bakavuga ko icyizere cyiyongereye nyuma yo guhura n’umutoza Jimmy Mulisa urimo kugerageza gushaka impano za ruhago mu bana bo ku mihanda.
Binyuze muri ‘Umuri Foundation’ abereye umuyobozi, Jimmy Mulisa amaze iminsi mu gikorwa yise “6 Aside Street Football Tourunament 2021” aho ahura n’abana bo ku mihanda abenshi bakuriye mu buzima butari bwiza akabakoresha irushanwa ashakishamo impano zigomba kwitabwaho by’umwihariko.
Nyuma yo gusura uduce twa Kinyinya na Nyagatovu, uyu munsi hari hatahiwe Giti Kinyoni, aha n’aho yahakuye abana 5 bahize abandi. Ni abana batoranywa n’abatoza babo basanzwe babatoza ndetse n’abo ubwabo bavuga abo babona baba bahize abandi.
Umwe muri abo bana yitwa Tuyishimire Aboubakar, akaba ari umunyezamu w’imyaka 15 umaze imyaka 3 mu irerero rya Giti Kinyoni, avuga ko yifuza kuzatera ikirenge mu cya Kimenyi Yves kandi abona azabigeraho kuko kubona umuntu nka Jimmy Mulisa wakiniye ikipe y’igihugu aza kumuganiriza hari icyo bimufasha.
Ati “umupira nasanze ari impano yanjye, ndashaka kuzaba umunyezamu nanjye nzakinire Amavubi. Kubona Jimmy Mulisa hano, bidufasha kugira intego kuko tuba tubona uwakinnye umupira mu Mavubi tuba twarumvishije aza kutuganiriza, bituma tigira intego natwe ngo dukore cyane tuzatere ikirenge mu cye. Ndashaka kuzaba umunyezamu mere nka Kimenyi Yves, ni we cyitegererezo cyanjye.”
Undi ni Nshumbusho Youssuf w’imyaka 14, akina mu mutima w’ubwugarizi, yifuza kuzaba umusimbura w’ahazaza wa Manzi Thierry, afite intego ko mu myaka 4 azaba akina mu cyiciro cya mbere.
Ati “mu myaka 3 cyangwa 4 nifuza kuzaba nkina mu cyiciro cya mbere, umukinnyi ndeberaho ni Manzi Thierry. Kubona Jimmy Mulisa hano biratunezeza bigatuma tugira intego yo kuba twazagira natwe aho tugera, nizeye ko umupira uzaba akazi kazantunga n’umuryango wanjye.”
Umutoza Jimmy Mulisa wateguye iki gikorwa binyuze muri fondasiyo ye ya Umuri, yavuze ko yishimye cyane kubona abana bakiri bato bafite inyota yo gukina umupira w’amaguru, akaba yiyemeje kuzakomeza gukora ubuvigizi kugira ngo aba bana babone ubufasha bakwiye n’abataye amashuri babe bayasubiramo
Ati “Iyo mbonye ukuntu abana bitabiriye ibi bintu biranshimisha, impamvu nagiye muri iyi gahunda yo kureba ukuntu nafasha aba bana menye ibibazo byabo, menye ukuntu babayeho ariko nshakisha impano zabo, njyewe ndabizi ko mu mupira impano zuzuye.”
“Hano hantu wabibonye twari tuzi ko hashobora kuza abana bageze kuri 50 ariko haje abagera kuri 200, bafite inyota yo gukina umupira babuze umuntu ubakurikira, ndishimye ni ugukomeza mbakorere ubuvugizi, mwabonye ko hari abafite ibibazo bitandukanye hari inzego umuntu ashobora kwegera kugira ngo zibafashe.”
Iri rushanwa buri Centre mu bana baba baje kurushanwa batoranywamo 5 bitwaye neza, ku munsi w’ejo ku Cyumwerru iki gikorwa kizakomereza Kicukiro mu Gatenga ni mu gihe tariki ya 23 Ukuboza 2021 abana baza batoranyijwe bazakina final hashakwamo abazakurikiranwa by’umwihariko ndetse bamwe babone n’amahirwe yo kujya mu irerero rya Umuri Academy ya Jimmy Mulisa
Ibitekerezo
Salima mukeshimana
Ku wa 14-12-2021Jimmy murisa ubwitange bwawe ndabugushimiye watekereje kubana Bo kumihanda abenshi usanga banafite izo mpano Zo gukina umupira Koko imana izagufashe ubageze kure hashoboka Ibintu binkoze kumutima imana izagufashe