Siporo

Bigoranye APR FC yasinyishije umunya-Mali werekeje mu Bufaransa

Bigoranye APR FC yasinyishije umunya-Mali werekeje mu Bufaransa

Nyuma y’iminsi myinshi ishaka uburyo isinyisha umunya-Mali, Mohamadou Lamine Ba, APR FC yamaze kumusinyisha imyaka 2.

Uyu mukinnyi ari mu ikipe y’igihugu ya Mali y’abatarengeje imyaka 23 yerekeje mu Mikino Olempike izabera mu Bufaransa mu Mujyi wa Paris.

APR FC ikaba yari imaze iminsi ivugisha uyu mukinnyi ukina inyuma ya ba rutahizamu ngo abe yabafasha kuza kurema uburyo bw’ibitego bwinshi muri iyi kipe nk’ahantu ifite ikibazo.

Kumvisha uyu mukinnyi wakiniraga Olympique Béja yo muri Tunisia kuba yaza gukinira APR FC, byaragoranye kuko we yumvaga ashobora kujya mu Mikino Olempike akaba yabona indi kipe nziza yamugura.

Ubuyobozi bwa APR FC bwakomeje gukora ibishoboka byose ngo ibe yamusinyisha ariko bikomeza kugorana kuko yari anafite andi makipe amwifuza.

Byageze aho APR FC yemera ko naramuka abonye indi kipe ari mu Mikino Olempike izemera kumurekura akaba yajya muri iyo kipe ariko mu masezerano hakajyamo amafaranga ashobora kwishyurwa APR FC mu gihe yaba agiye.

Aha ni ho haje kongera kuza kutumvikana kuri ayo mafaranga ariko impande zombi zaje kumvikana ko mu gihe haza ikipe imwifuza yakwishyura ibihumbi 500 by’amadorali.

Mohamadou Lamine Ba ubwo yasinyiraga APR FC
Mohamadou Lamine Ba yamaze kuba umukinnyi wa APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Mfitumukiza David
    Ku wa 10-07-2024

    Ngewe David ngiye Apr nitazana rutabizamu uryana naho izagera mukore ubuvugizbmurakoze

IZASOMWE CYANE

To Top