Siporo

Bigoranye APR FC yatsinze Sunrise ifata umwanya wa mbere

Bigoranye APR FC yatsinze Sunrise ifata umwanya wa mbere

Igitego kimwe rukumbi cya Victor Mbaoma cyafashije APR FC gufata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona itsinze Sunrise FC mu mukino w’ikirarane.

Sunrise FC yari yakiriye APR FC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 5 wa shampiyona kitakiniwe igihe kubera ko APR FC yari mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League.

Uyu mukino ukaba wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Ugushyingo 2023 kuri Golgotha Stadium ku isaha ya saa 15h.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi, bajya kuruhuka ari 0-0.

Sunrise FC yakomeje kwihagaraho imbere y’bakunzi ba yo kugeza ku munota wa 82 ubwo Victor Mbaoma yatsindiraga APR FC igitego cy’intsinzi kuri penaliti nyuma y’ikosa ryari rikorewe Mugisha Gilbert mu rubuga rw’amahina.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino APR FC yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 25, Musanze FC ya kabiri ifite 23, Police FC ifite 22 mu gihe Rayon Sports ifite 20.

Mbaoma yatsindiye APR FC ifata umwanya wa mbere
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top