Siporo

Bigoranye Police FC yakuye amanota 3 i Musanze, Kiyovu biranga, Gasogi United igumana umwanya wa mbere, APR FC ku wa nyuma

Bigoranye Police FC yakuye amanota 3 i Musanze, Kiyovu biranga, Gasogi United igumana umwanya wa mbere, APR FC ku wa nyuma

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2024-25 wari wakomeje hakinwa umunsi wa 3, Police FC ikaba yaratsinze Musanze FC 1-0 mu mukino utari woroshye.

Uyu munsi wa 3 watangiye ku wa Gatanu tariki ya 13 Nzeri 2024 ubwo Vision FC yari yakiriye Muhazi United bakanganya 1-1.

Ku wa Gatandatu nta mukino wabaye kuko uwari uhateganyijwe ni uwo Rayon Sports yagombaga kwakiramo APR FC ariko urasubikwa kuko APR yari mu mikino Nyafurika.

Shampiyona yakomeje ku Cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2024, Police FC yasuye Musanze FC kuri Stade Ubworoherane.

Wari umukino wa mbere wa Police FC muri shampiyona kuko imikino ibiri ya mbere yayo yabaye ibirarane kuko yari mu marushanwa Nyafurika.

Igitego kimwe rukumbi cya Mugisha Desire ku munota wa 78 ni cyo cyafashije Police FC kwegukana amanota 3.

Musanze FC yananiwe kubona inota rimwe ku kibuga cyayo ni mu gihe umunyezamu wa Police FC, Patience yakoze akazi gakomeye cyane akuramo umupira wa Suley Mohammed.

Indi mikino yabaye Gasogi United yanganyije w’Amagaju 1-1, Bugesera FC itsindirwa mu rugo na Rutsiro FC 3-2, Kiyovu Sports na yo yatsindiwe mu rugo na Mukura VS 1-0, AS Kigali yatsinze Gorilla FC 1-0 ni mu gihe Marines FC yatsinze Etincelles 2-0.

Nyuma y’umunsi wa 3, Gasogi United iyoboye urutonde n’amanota 7, Rutsiro FC na AS Kigali zifite 6 ni mu gihe APR FC itarakina umukino n’umwe ari yo ya nyuma.

Police FC yakuye amanota 3 i Musanze
Emmanuel Okwi yafashije AS Kigali gutsinda Gorilla FC
Mukura VS yatsindiye Kiyovu kuri Kigali Pelé Stadium
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Nitwa john.
    Ku wa 16-09-2024

    Nukuri ntababeshye ndabona ayesi kigl izaba umukandida wigikombe

IZASOMWE CYANE

To Top