Mu mukino usoza shampiyona ya Handball, Police HC yatsinze APR HC ibitego 24-23 isoza shampiyona idatsinzwe umukino n’umwe.
Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 23 Kamena 2024 ni bwo shampiyona isanzwe (regular season) muri Handball yasozwaga, ubu hakaba hagiye gukurikiraho kamarampaka.
Umukino wari witezwe na benshi ni uwo Police yakinnyemo na APR, nyuma yo gutsinda iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu mu mukino ubanza na yo igatsinda iy’abashinzwe umutekano ku mukino wa nyuma wa GMT, byari byitezwe kureba iri butsinde uyu mukino.
Wari umukino utoroshye nubwo amakipe yombi yagiye kuwukina afite itike ya kamarampaka (Playoffs), Police yashakaga gusoza idatsinzwe.
Ni umukino watangiye amakipe yombi arimo agenda yigana ubona ko arimo kugarira cyane byanatumye mu gice cya mbere ibitego birumba.
APR amakosa mato mato yakoraga mu bwugarizi yaje gutuma Police iyabyaza umusaruro iyobora umukino aho yaje kugeza ibitego 7 bafite 4. Ikosa Mbesutunguwe yakoze bakamuha iminota 2 ryaje gutuma APR igabanya iki kinyuranyo maze igice cya mbere kirangira Police ifite 11-10.
Abasore b’umutoza Anaclet bagarutse mu gice cya kabiri ubona bari hejuru cyane bashaka gutsinda umukino.
Baje kuyubora umukino aho banashyizemo ibitego 3 by’ikinyuranyo ariko ibi byaje gukurwamo n’abakinnyi b’umutoza Antoine maze begukana umukino batsinze ibitego 24-23.
Nyuma y’umunsi wa nyuma, Police yasoje ku mwanya wa mbere, muri kamarampaka ikaba izahura na ES Kigomba yabaye iya kane, APR ya kabiri izacakirana na Gicumbi HT ya gatatu. Ni ugutanguranwa imikino 2 muri 3 izitsinze zikaba ari zo zizagera ku mukino wa nyuma.
Ibitekerezo