Siporo

Bikosore wivuga ngo nasuye Rayon Sports ikipe ikomeye - Umutoza w’Amagaju

Bikosore wivuga ngo nasuye Rayon Sports ikipe ikomeye - Umutoza w’Amagaju

Niyongabo Mars utoza ikipe y’Amagaju FC yahakanye ibyo kuba Rayon Sports ari ikipe ikomeye.

Ni nyuma yo kunganya na Rayon Sports ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kanama 2024.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma y’umukino yabajijwe uko yakiriye kunganya n’ikipe ikomeye nka Rayon Sports.

Mars yahise asaba umunyamakuru gukosora kuko atari ikipe ikomeye.

Ati "wivuga ngo nasuye ikipe ikomeye ya Rayon Sports. Oya bikosore, nasuye ikipe y’i Kigali."

Uyu mutoza kandi yavuze ko atakwihandagaza ngo batumye igikombe cya shampiyona ariko bamusabye kuza mu mwanya myiza ariko anizeza ko azahatanira igikombe cy’Amahoro.

Mars yavuze ko Rayon Sports atari ikipe ikomeye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top