Siporo

Bimwe mu byavugiwe mu nama yahuje FERWAFA n’abayobozi b’amakipe y’icyiciro cya mbere, abanyamahanga bashobora kwiyongera

Bimwe mu byavugiwe mu nama yahuje FERWAFA n’abayobozi b’amakipe y’icyiciro cya mbere, abanyamahanga bashobora kwiyongera

Ejo habaye inama yahuje abayobozi b’amakipe yo mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru ndetse n’ishyirahamwe ry’umupra w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) biga uburyo ‘League’ izatangiramo aho batoye abayobozi bayihagarariye.

Muri iyi nama hemejwe ko umwaka w’imikino 2023-24 ari bwo hazatangira gukoreshwa uburyo bwa ‘League’.

‘League’ ni uburyo shampiyona izajya ikinwamo yateguwe n’abanyamuryango ubwabo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ritabigizemo uruhare uretse gutanga abasifuzi gusa (Komisiyo y’abasifuzi izaguma ari iya FERWAFA).

Bahise bitoramo batanu bazahagararira amakipe y’icyiciro cya mbere muri "Rwanda Premier League Board" aho Chairman wa APR FC, Lt Col Richard Karasira, Hadji Youssuf wa Gorilla FC, Mvukiyehe Juvenal wa Kiyovu Sports, Rdt Cpt Uwayezu Jean Fidele na Gahigi Jean Claude wa Bugesera FC nibo batorewe kuyobora ‘League’.

Muri iyi nama kandi baganiriye ku kuntu umubare w’abanyamahanga wazamuka ukava kuri 5 maze ukaba wajya kuri 7 ndetse nta gihindutse bikaba bizatangirana n’umwaka w’imikino wa 2023-24.

Nta gihindutse kandi iyi shampiyona izatangira muri Kanama, ibiganiro ngo bigeze kure n’umuterankunga ari we Azam TV ikaba yayigarukamo ikajya iyerekana ndetse ku buryo ishobora kongera kuyitirirwa nka nk’uko byari bimeze mbere.

Ikindi cyemejwe ni uko hagiye kuzajya hahembwa amakipe 4 ya mbere muri shampiyona aho bizagendana n’ubushobozi buzaba buhari.

Aanyamuryango bitabiriye ari benshi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top