Siporo

Bimwe mu byavugiwe mu nama yahuje ubuyobozi bwa APR FC n’abakinnyi

Bimwe mu byavugiwe mu nama yahuje ubuyobozi bwa APR FC n’abakinnyi

Ejo hashize ubuyobozi bwa APR FC bwari bwakoze inama n’abakinnyi basanzwe muri iyi kipe aho basabwe ko guhera ku wa Gatanu batangira gukora imyitozo ibongerera imbaraga.

Ni inama yari iyobowe na Chairman w’iyi kipe, Lt Col Richard Karasira akaba ari nabwo bwa mbere yari ahuye n’abakinnyi kuva yagirwa umuyobozi wayo.

Yamenyesheje abakinnyi ko ikipe yahinduye gahunda yasubiye ku gukinisha abanyamahanga ndetse anababwira ko hari abo yasinyishije abasaba kuzabakira neza bakabamenyereza.

Lt Col Richard Karasira yabwiye aba bakinnyi ko hari abo batazakomezanya ariko ko bazagenda bashyikirizwa ibaruwa umwe ku wundi ndetse ko hari n’abo ikipe izatiza.

Yasabye abakinnyi ko byibuze ku wa Gatanu batangira gukora imyitozo ibongerera imbaraga mu gihe ikipe irimo gushaka umutoza byitezwe ko azaba yabonetse bitarenze mu ntangiriro z’icyumweru gitaha.

Iyi kipe yasubiye kuri gahunda yo gukinisha abanyamahanga imaze kwerekana abanyamahanga bashya 6 yaguze barimo Abarundi 2, Nshimirimana Ismaïl Pitchou na Ndikumana Danny uzakina nk’umunyarwanda, umunyezamu Pavelh Ndzila ukomoka muri Congo Brazaville, Umugande Taddeo Lwanga, Umunya-Cameroun, Joseph Apam Assongue ndetse na rutahizamu ukomoka muri Nigeria, Victor Mbaoma.

Ubuyobozi bwa APR FC bwakoze inama n'abakinnyi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top