Siporo

BIRAVUGWA: Bamwe mu bakinnyi ba APR FC ntibishimiye umutoza

BIRAVUGWA: Bamwe mu bakinnyi ba APR FC ntibishimiye umutoza

Biravugwa ko mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2024-25 utangira, bamwe mu bakinnyi ba APR FC bashya ntabwo bishimye bitewe no kutabona umwanya wo gukina.

Kugeza ubu benshi mu bakunzi ba APR FC baribaza impamvu benshi mu bakinnyi bashya baguzwe by’umwihariko abanyamahanha badakina.

Umutoza ukomoka muri Serbia, Darko Nović yahisemo gukoresha benshi mu bakinnyi bari basanzwe mu ikipe uretse Umunya-Ghana Seidu Dauda ni we umaze kubona umwanya wo gukina uhagije.

Benshi bibaza niba ari abakinnyi babi APR FC yaguze cyangwa hari ikindi kibazo bafite cyane ko umutoza inshuro zose iyo abajijwe kuri iki kibazo avuga ko abakinnyi baje bari hasi ku bijyanye n’imbaraga (fitness), gusa iyo urebye usanga benshi mu bakinnyi bari bamaze igihe bakina.

Amakuru avuga ko bamwe mu bakinnyi b’abanyamahangs batangiye gusa n’abatumvikana n’umutoza kuko atabakinisha.

Bivugwa ko batumva impamvu bashobora gukina imikino 7 yose hari abo ataranaha umunota umwe wo gukina.

Aba bakinnyi baje bafite amazina manini, baguzwe bahenze kandi baranakinaga mu makipe ya bo batangiye kugira ubwoba ko uyu mwaka wose bashobora kuzicara kubera kwimwa amahirwe yo kwiyereka abafana.

Bivugwa ko Lamine Bah umunya-Mali wari mu ikipe y’igihugu ya Mali yiteguraga imikino Olempike yabereye mu Bafaransa i Paris, yaba yatangiye gutekereza kuba yasaba APR FC gusesa amasezerano akabasubiza amafaranga ya bo kuko atiteguye yakwicara umwaka wose.

APR FC yaguze myugariro w’Umunya-Senegal, Aliou Souane, Abanya-Ghana Seidu Dauda na Richmond Lamptey, Umunya-Mali Mahamadou Lamine Bah, Umunya-Mauritania Mamadou Sy n’Abanya-Nigeria babiri, Chidiebere Nwobodo Johnson na Godwin Odibo.

Darko Nović ibyemezo bye ntabwo abihurizaho na benshi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Mihigo serge
    Ku wa 14-08-2024

    Umutoza natubabarire adushyiriremo abakinnyi bashya

  • Mihigo serge
    Ku wa 14-08-2024

    Umutoza natubabarire adushyiriremo abakinnyi bashya

  • Nsengimana j Bosco
    Ku wa 13-08-2024

    Bamwirukane pe tuzamwishyura abafana

To Top