Siporo

Bite bya Hakizimana Muhadjiri umaze icyumweru adakora imyitozo mu Mavubi kandi yaritabiriye umwiherero?

Bite bya Hakizimana Muhadjiri umaze icyumweru adakora imyitozo mu Mavubi kandi yaritabiriye umwiherero?

Icyumweru kigiye gushira ikipe y’iguhugu Amavubi itangiye imyitozo yitegura umukino wa Mozambique na Cameroun, Hakizimana Muhadjiri ntaragaragara muri iyi myitozo, ni nyuma y’uko basanze yaranduye icyorezo cya COVID-19.

Mu mpera z’icyumweru gishize(ku wa Gtandatu) nibwo umutoza Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 31 bagomba kwizifashisha muri iyi mikino y’itsinda F mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021, ku Cyumweru bahise bajya mu mwiherero bapimwa icyorezo cya Coronavirus aho ku wa Mbere bahise batangira imyitozo, ikaba yaratangiranye n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu.

Muhadjiri Hakizimana akaba yaragiye mu mwiherero nk’abandi ariko kuva imyitozo yatangira ntabwo arayigaragaramo (kuva ku wa Mbere - ku wa Gatanu) bitewe n’uko basanze yaranduye icyorezo cya Coronavirus.

ISIMBI yamenye amakuru yahawe na bamwe mu nshuti z’uyu mukinnyi ko yagiye mu mwiherero ariko akaba ari ahawenyine kuko ubwo babapimaga bamusanzemo icyorezo cya Coronavirus, akaba arimo akurikiranwa kugira ngo barebe ko yakira vuba.

Ubwo Amavubi yatangiraga imyitozo bari batangaje ko abakinnyi bose nyuma yo gupimwa basanze ari bazima.

Tariki ya 12 Werurwe 2021, abakinnyi b’ikipe y’igihugu yakinnye CHAN 2020 bakingiwe icyorezo cya Coronavirus aho bahawe urukingo rwa mbere, aba bakinnyi ariko ntibarimo Hakizimana Muhadjiri kuko yari kumwe n’ikipe ye ya AS Kigali yiteguraga umukino wa CS Sfaxien muri CAF Confederations Cup.

Umukino w’u Rwanda na Mozambique ukaba uzabera mu Rwanda ku wa 24 Werurwe ni mu gihe uwa Cameroun uzabera muri Cameroun tariki ya 31 Werurwe 2021.

Kugeza ubu muri iri tsinda Cameroun niyo iyoboye itsinda n’amanota 10, Mozambique 4 inganya na Cape Verde mu gihe u Rwanda rufite 2.

Hakizimana Muhadjiri yanduye icyorezo cya Coronavirus
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Dukundane Jean Pierre Yves
    Ku wa 23-12-2021

    Hakizimana Muhadjiri Abagaga Nibamwiteho vuba Kuko Amavubi Adafite Muhadjiri Ntaho Yaba Ahagaze Pe!!!

To Top