Siporo

Bite bya Kwizera Olivier muri Rayon Sports utari ubitse amasezerano ye

Bite bya Kwizera Olivier muri Rayon Sports utari ubitse amasezerano ye

Kugeza ubu umunyeza Kwizera Olivier avuga ko amasezerano y’umwaka yasinyiye Rayon Sports wasojwe, ni mu gihe iyi kipe yo ivuga ko agifite amasezerano azageza muri 2023, uyu munsi biteganyijwe ko impande zombie ziri buhure.

Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo Kwizera Olivier yatangaje ko asezeye umupira w’amaguru hari ibindi agiye gukora.

Nyuma yo kugaruka yisubiyeho ku cyemezo cye nibwo impaka zabaye nyinshi, aho uyu musore wari uzi ko yasoje amasezerano ye yabwiwe ko agifite amasezerano y’iyi kipe bityo ko ikipe imwifuza igomba kuvugana Rayon Sports.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Kwizera Olivier yasinye aya masezerano ari mu rurimi rw’igifaransa atasobanukiwe neza n’ibyo avuga, bivuze ko atasobanukiwe neza nayo.

Andi makuru avuga ko na nyuma yo gusinya atigeze ahabwa kopi y’amasezerano ye ngo ayibike, amasezerano ye yose abitswe na Rayon Sports.

Nyuma y’izi mpaka biteganyijwe ko uyu munsi Kwizera Olivier agomba kwicarana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bakaganira ku bibazo biri muri aya masezerano ye.

Amasezerano ye ateye ate? Avuga iki?

Amasezerano ya Kwizera Olivier ari mu rurimi rw’igifaransa, aho uyu munyezamu agongwa n’ingingo ya 3 agace ka mbere n’aka kabiri.

Kwizera Olivier yasinyiye Rayon Sports muri Nyakanga 2020 asinya umwaka umwe.

Ingingo ya 3 agace ka mbere(3.1) y’amasezerano ye ivuga ko asinye umwaka(amezi 12) atari umwaka w’imikino (season), aya amasezerano akaba agomba gukurikizwa guhera igihe shampiyona izatangirira(shampiyona yatangiye mu Kuboza 2020 nubwo yasubitswe ariko amasezerano nibwo yatangiye kubahirizwa), bivuze ko amasezerano ya Kwizera ari bwo yatangiye kugira agaciro. Umwaka we yasinye uzarangira mu Kuboza 2021.

Iyo urebye agace ka kabiri k’iyi ngingo ya 3(3.2) kavuga ko mu gihe umwaka we uzaba urangiye aya masezerano azahita yiyongeraho undi mwaka bidasabye ibindi biganiro bikaba muri condition yakoreragamo (renouvelable automatiquement en même condition).

Aha bivuze ko amasezerano ye azahita yiyongera bidasabye ko habaho kwicarana kw’impande zombi ngo baganire ku masezerano mashya ahubwo Kwizera azakomeza akazi ahabwa ibyo yahabwaga niba ari ibihumbi 800 yahembwaga azakomeza abihembwe, niba ari miliyoni 7 yahawe asinya nizo azahabwa kuri uwo mwaka. Bivuze ko amasezerano ya Kwizera Olivier azarangira mu Kuboza 2022.

Kwizwera Olivier ngo amasezerano ye ntayo yari abitse
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Donat
    Ku wa 27-08-2021

    Niba ntayo yari abitse maze nyamuhe kuko yari yarayambikije.

IZASOMWE CYANE

To Top