Siporo

Bite bya Rudasingwa Prince wa Rayon Sports wajyanywe kwa muganga igitaraganya atumva?

Bite bya Rudasingwa Prince wa Rayon Sports wajyanywe kwa muganga igitaraganya atumva?

Inkuru nziza ku bakunzi ba Rayon Sports ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange ni uko rutahizamu wa Rayon Sports, Rudasingwa Prince wajyanywe kwa muganga atumva ubu ameze neza yasubiye mu rugo.

Hari mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24 wakinwe ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2024 aho Rayon Sports yari yakiriye Musanze FC saa 18h00’ kuri Kigali Pelé Stadium, umukino warangiye ari 1 cya Musanze FC ku busa bwa Rayon Sports.

Umukino ubwo wari ugeze ku munota wa 88, Rayon Sports irimo irwana no kwishyura ni bwo habayeho iyi mpanuka, bateye umupira mu kirere maze Muhire Anicet wa Musanze FC azamuka mu kirere ahura na Rudasingwa Prince na we wari wazamutse bashaka gukina uyu mupira n’umutwe, maze bakubitana imitwe.

Bombi bahise bikubita hasi bamera nk’abataye ubwenge maze abakinnyi bagenzi ba bo baba ari bo batabaza.

Wahise ubona ko ibintu kuri Stade bihinduye isura, mu gihe bari bategereje abagaganga, abakinnyi batangiye gutanga ubutabazi bw’ibanze, bahungiza.

Gusa rutahizamu wa Rayon Sports, Rudasingwa Prince wabonaga ari we wagize ikibazo gikomeye aho barimo barwana no kugarura ururimi kuko rwari rwagiye.

Ubundi iyi mvune yitwa "Concussion", iterwa no kunyeganyega k’ubwonko, umuntu agahita amera nk’utaye ubwenge aho n’ururimi ruhita rumanuka rukajya gufunga mu buhumekero ari na yo mpamvu iyo umuntu agize iki kibazo bahita barwana na gutuma rutagenda kuko iminota 5 gusa iba ihagije ngo ahite yitaba Imana nk’uko umuganga wa Rayon Sports, Mugemana Charles yabibwiye ISIMBI.

Byabaye ngombwa ko imbangukiragutabara yinjira mu kibuga maze Rudasingwa ahita ajyanwa kwa muganga aho yajyanywe kuri CHUK.

Bamunyujije mu cyuma basanga nta kibazo ubwonko bwagize, yagaruye agatege ndetse saa saba z’ijoro arasezererwa arataha ubu ari mu rugo arimo kunywa imiti yandikiwe.

Ku rundi ruhande ariko na Muhire Anicet wari wasigaye ku kibuga yakomeje kuremba biba ngombwa ko ajyanwa kwa muganga mu modoka isanzwe. Gusa na we ameze neza akaba yasezerewe mu bitaro.

Ubu Rudasingwa Prince ameze neza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top