Bite bya Seif wakuwe ku kibuga igitaraganya mu Mbangukiragutabara?
Nyuma yo kuvanwa ku kibuga mu Mbangukiragutabara ’Amabulance’, kapiteni wa Kiyovu Sports, Niyonzima Olivier Seif yitaweho n’abaganga ndetse hari icyizere ko azagaruka mu kibuga vuba.
Seif yari mu bakinnyi Kiyovu Sports yari yifashishije mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ikipe ye yaraye itsinzwemo na Police FC 3-1.
Ni umukino atarangije kuko ubwo amakipe yari agiye kuruhuka, ntabwo yagarutse mu kibuga ahubwo we Imbangukiragutabara yahise imwihutana ku Bitaro bya Nyarugenge.
Ni ibintu byatunguye benshi bibaza icyo abaye cyane ko yari yavuye mu kibuga yigenza babona nta kibazo afite.
Seif akaba yari yagize ikibazo ku kuguru ku nyama y’impfundiko ariko ku ruhande, aho umukinnyi wa Police FC yamukandagiye ndetse godiyo igasa niyinjiramo ariko kuko amaraso yari yashyushye, ntabyo yigeze amenya.
Yabibonye ubwo bari bagiye mu rwambariro, asanga bamushishimuye kandi bikomeye niko guhita bamutwara kwa muganga kujya kumudoda.
Amakuru ISIMBI ikesha umwe mu nshuti ze uri no mu bajyanama be ni uko byagenze neza kandi bizeye ko nyuma y’ibyumweru 2 azaba yasubukuye imyitozo kuko ari igisebe gusa ntabwo igufwa ryagize ikibazo.
Seif yavuye mu kibuga Police FC ifite ibitego 2-1, byaje kurangira ibatsinze n’igitego cya gatatu.
Ibitekerezo