Siporo

Bitewe n’aho wicaye wavuga ku gikombe ariko igikombe si amagambo - Mashami Vincent

Bitewe n’aho wicaye wavuga ku gikombe ariko igikombe si amagambo - Mashami Vincent

Umutoza wa Police FC, Mashami Vincent avuga ko igikombe cya shampiyona buri wese ashatse yakivugaho ariko na none si buri wese wagitwara kuko kugitwara atari amagambo bisaba kugikorera.

Ni nyuma y’umukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona ya 2022-23 Police FC yatsinzemo Gorilla FC ibitego 3-2.

Uyu mutoza abajijwe niba ikipe ye abona iri mu makipe ahataniye igikombe cya shampiyona bitewe n’uko yatangiye imikino yo kwishyura, yavuze ko igikombe atari amagambo bisaba kugikorera.

Ati "Ngira ngo iby’igikombe byo buri wese abivuga uko ashatse bitewe n’aho yicaye, nicaye ahantu nshobora kukivuga ariko na none bisaba ko ubikorera, igikombe si ukugitwara kuko wakivuze mu magambo."

"Nkeka ko twebwe tuzagerageza gukora akazi katureba ko gushaka amanota umukino ku mukino hanyuma wenda bitewe n’uko shampiyona izaba igenda aho tuzavuga ku gikombe, ariko kukivuga utabasha kuba wagikorera nkeka atari byiza, reka tubanze tugikorere hanyuma tuzakivuga igihe nikigera."

Mashami Vincent ni umwe mu batoza bake b’abanyarwanda bazi uko kwegukana igikombe cya shampiyona bimera aho yagitwaye muri shampiyona ya 2013-14 ubwo yatozaga APR FC.

Police FC ubu iri ku mwanya wa 6 n’amanota 24 mu gihe Kiyovu Sports ya mbere ifite 31, gusa uru rutonde rushobora guhinduka kuko hari imikino y’umunsi wa 16 itarakinwa.

Mashami Vincent avuga ko igikombe atari amagambo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top