Siporo

Bitunguranye umukino wa Rayon Sports na Kenya Police FC wasubitswe

Bitunguranye umukino wa Rayon Sports na Kenya Police FC wasubitswe

Umukino mpuzamahanga wa gicuti wagombaga guhuza Rayon Sports na Kenya Police FC wasubitswe ku munota wa nyuma, bifitanye isano n’ibihano FIFA yafatiye igihugu cya Kenya muri ruhago.

Ku wa Kane w’iki cyumweru tariki ya 25 Kanama 2022 nibwo Kenya Police FC yageze mu Rwanda aho yari ije gukina umukino mpuzamahanga wa gicuti na Rayon Sports wagombaga kuba uyu munsi.

Uyu mukino wari uteganyijwe saa 18h zo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Kanama kuri Stade Regional i Nyamirambo.

Mu buryo butunguranye uyu mukino wakuweho aho amakuru avuga ko bifitanye isano n’ibihano Kenya yafatiwe na FIFA.

Muri Gashyantare 2022 nibwo impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi "FIFA" yahagaritse Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya ndetse rinatakaza uburenganzira bwayo nk’umunyamuryango kugeza igihe kitazwi.

Muri iyi baruwa bamenyesheje ko amakipe ya Kenya atemerewe kwitabira amarushanwa mpuzamahanga kugeza ikibazo gikemutse, banihanagirije ibindi bihugu kuba hari ibikorwa bya ruhago byakwinjiramo bifitanye isano na Kenya.

Ibaruwa FIFA yandikiye Kenya iyihagarika
Kenya Police FC yari yaramaze kugera mu Rwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top