Siporo

Buri gihe Bukuru ni Bukuru sinahinduka – Bukuru wakomoje ku itandukana rye na APR FC

Buri gihe Bukuru ni Bukuru sinahinduka – Bukuru wakomoje ku itandukana rye na APR FC

Umukinnyi wa Rayon Sports, Bukuru Christophe avuga ko uko ameze ari uko ndetse ko ntagiteze kumuhindura, ni mu gihe avuga ko ibyatumye yirukanwa muri APR FC ari ibintu bidasobanutse.

Muri Gicurasi 2021, uyu mukinnyi uheruka gusinyira Rayon Sports yahagaritswe n’ikipe ya APR FC yari amazemo imyaka 2.

Hagiye havugwa byinshi bitandukanye yahagarikiwe byose biganisha ku myitwarire itari myiza. Muri Nyakanga 2021 nibwo APR FC yatangaje ko yamwirukanye burundu.

Mu kiganiro kigufi uyu mukinnyi yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko gutandukana kwe na APR FC nta ruhare yabigizemo ndetse ntacyo yishinja.

Ati “Ku kibazo cya APR FC sinshaka kubyinjiramo, ubu ndi mu wundi muryango. Gutandukana nayo nta kintu na kimwe nishinja.”

Yakomeje avuga ko ibintu bapfuye ari ibintu bidasobanutse n’aho ibimuvugwaho yazize atari byo, ngo uwo ari we azahora ari we ntakizahinduka.

Ati “Abantu baravuga, ntiwabuza abantu kuvuga buri gihe Bukuru ni Bukuru sinahinduka. Sinakubwira ngo nahagaritswe nakoze iki, ni ibintu bidasobanutse ariko biriya ni ubuzima, ni ibintu bisanzwe umuntu aba agomba guhura nabyo.”

Nyuma yo gutandukana na APR FC, muri Gashyantare 2022 nibwo Rayon Sports yaherukagamo muri 2019, yatangaje ko uyu mukinnyi ayigarutsemo kuyifasha mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2021-22.

Bukuru Christopher yavuze ko yazize muri APR FC kidasobanutse
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top