Buteera Andrew wakiniye APR FC n’Amavubi mu gikombe cy’Isi yahagaritse gukina
Umukinnyi w’umunyarwanda wari umaze imyaka irenga 10 akina umupira w’amaguru nk’akazi kamutunze, Buteera Andrew yahagaritse gukina burundu ruhago.
Uyu mugabo benshi bemeza ko afite impano idasanzwe yahisemo guhagarika umupira w’amaguru nubwo hari ababonaga agishoye kubera imvune za hato na hato zagiye zimubangamira kuva 2021.
Uyu mukinnyi wamenyekanye mu cyane mu ikipe ya APR yakiniye imyaka 9, ateganya kwinjira mu butoza ariko akibanda mu kuzamura impano z’abakiri bato.
Andrew ari muri Uganda kuva mu mpera z’umwaka ushize aho yagiye agiye gushyingura se witabye Imana muri Gushyingo 2022, gusa umwuga wo gutoza azawutangirira mu Rwanda.
Buteera Andrew ufite imyaka 28 y’amavuko yavukiye muri Uganda ari na ho yatangiriye gukina umupira w’amaguru, ni umugabo arubatse yashakanye na Umulisa Yvonne muri 2017.
Yazamukiye mu ikipe ya Proline FC yo muri Uganda. Muri 2011 yahamagawe mu ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 aho yakinnye imikino y’Afurika “CAN U-17” yabereye mu Rwanda ndetse n’imikino y’igikombe cy’Isi yabereye muri Mexique 2011.
Muri 2012, Buteera Andrew yerekeje muri APR FC ayikinira imyaka isaga 9. Muri Nyakanga 2021 yatijwe muri AS Kigali ari yo yaherukagamo.
Ibitekerezo
Imanizabayo Jean de Dieu
Ku wa 27-02-2023Turabashimira amakuru meza mutugezaho