Siporo

Bwa mbere abafana ba Tottenham mu Rwanda barimo n’umunyakuru bahuye bahiga ibikomeye (AMAFOTO)

Bwa mbere abafana ba Tottenham mu Rwanda barimo n’umunyakuru bahuye bahiga ibikomeye (AMAFOTO)

Bwa mbere abafana ba Tottenham Hotspur mu Rwanda bahuye bishimira ko ikipe yabo yabashije gusoza mu makipe 4 ya mbere muri shampiyona y’u Bwongereza bakaba bazakina Champions League ndetse bahishura ko bafite imishinga myinshi imbere mu gihe harimo no gufasha abatishoboye.

Ku mugoroba w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 22 Gicurasi 2022, shampiyona yo mu Bwongereza yakinwaga umunsi wa nyuma, byari ibyishimo ku bafana b’iyi kipe hirya no hino ku Isi ndetse no mu Rwanda ubwo yasozaga ku mwanya wa 4 nyuma yo kunyagira Norwich City 5-0 ndetse bagasoza n’amanota 71, imbere ya Arsenal yasoje ku mwanya wa 5 n’amanota 69.

Vicent de Paul [Pavic], visi perezida wa Tottenham mu Rwanda yavuze ko ari igikorwa bateguye nyuma kubona ko bazaza mu makipe 4 ya mbere.

Ati “Twifuje ko uyu mwaka nituza mu makipe 4 ya mbere tuzigaragaza nk’abafana ba Totten Ham mu Rwanda kugira ngo twerekane ko duhari.”

Iyi Fan Club ikaba imaze imyaka 6 ishinzwe, ni ku nshuro ya mbere bari bahuye bitewe n’uko abakunzi bayo bari bakitinya tinya.

Ati “Ni ishuro ya mbere duhuye kuko mbere abantu bari bakitinya, ugasanga umuntu afana Totten Ham aba Kirehe, undi aba Rusizi, ariko kugeza ubu twagerageje kubahuza, abo mwabonye hano ni bake hari n’abandi benshi.”

Yakomeje kandi avuga ko bafite ibikorwa byinshi bateganya gukora mu minsi iri mbere birimo ibibahuza n’abantu harimo no gufasha abatishoboye.

Ati “Turateganya ibintu byinshi yaba imbere muri twe cyangwa no hanze, iyo urebye hari ibikorwa abakeba bakora, hari ibikorwa abakunzi ba Liverpool bakora harimo kujya Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yaba no kubakira incike, yaba kubakira abakene natwe turifuza kujya muri uwo murongo tukagira ibikorwa bifataika dukora mu Rwanda.”

Akomeza avuga ko ubu intambwe igezweho ari ugukora ubukangurambaga abantu bakamenya ko mu Rwanda hari abakunzi ba Totten Ham ku buryo n’undi muntu wese ubyifuza yabagana.

Aba bakunzi ba Totteh Ham bakaba baramaze no kwandikira iyi kipe bayisaba ko bakemerwa nk’itsinda ry’iyi kipe ku Isi (Fan Club), banditse muri 2018 ubu bakaba bategereje igisubizo.

Tottenham Hotspur mu Rwanda yashinzwe mu mwaka wa 2016, ikaba ifite abanyamuryango bari hejuru ya 45 barimo n’umunyakauru w’imikino, Kanyamahanga Jean Claude [Kanyizo]. Aba bakunzi ba Totten Ham bizeye ko mu myaka 2 cyangwa 3 iri imbere bazegukana n’igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza.

Bari bahuye banishimira ko ikipe yabo yasoje muri enye za mbere
Manager Fred
Kanyamahanga Jean Claude, umunyamakuru ufana Tottenham
Maitre Didier
Bati Tottenham ku mutima
Camarade umukunzi wa Tottenham
Twagiramungu Vincent de Paul (Pavic) visi perezida, na Manira (ubanza iburyo)
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top