Siporo

Bwa mbere byari Haringingo, ubwa kabiri biba abakinnyi ngenderwaho, kuri iyi nshuro ni inde uzagambanira Kiyovu Sports? Ni Juvenal?

Bwa mbere byari Haringingo, ubwa kabiri biba abakinnyi ngenderwaho, kuri iyi nshuro ni inde uzagambanira Kiyovu Sports? Ni Juvenal?

Kiyovu Sports imaze imyaka 2 ikomanga ku gikombe cya shampiyona ariko kugiterura bikanga, ni mu gihe muri iyo myaka yose yeruye ikavuga ko yakibuze kubera abakinnyi n’abatoza bayigambaniye.

Iyi kipe yambara icyatsi n’umweru bakunda gutazira Urucaca, iheruka igikombe cya shampiyona mu 1993, imaze imyaka 2 igaragaza ko yongeye kugira inyota y’iki gikombe aho muri iyo myaka yose yakiburaga ku munsi wa nyuma wa shampiyona.

Umwaka w’imikino wa 2021-22 nibwo bwa mbere Kiyovu Sports yagaragaje ko ishaka igikombe cya shampiyona, iyobowe n’uwari perezida wayo ubu akaba ari perezida wa Kiyovu Sports Company Ltd, Mvukiyehe Juvenal, barahatanye babura igikombe cya shampiyona ku munsi wa nyuma.

Baje kugitwarwa na APR FC yatsinze Police FC 2-0 ku mukino w’umunsi wa nyuma, ni mu gihe Kiyovu Sports yari yatsinze Marines FC 2-0. APR FC yegukanye iki gikombe n’amanota 66 irusha Kiyovu Sports rimwe yari ifite 65.

Ubwo shampiyona ya 2021-22 yaganaga ku musozo, Juvenal yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko ategukanye icyo gikombe bitamuca intege ahubwo byamufasha kureba ibitaragenze neza n’aho byapfiriye byatumye batitwara neza ku buryo umwaka ukurikiyeho bakegukana.
Icyo gihe yagize ati “Ntabwo nkeka ko turamutse tutagitwaye byaduca intege, ahubwo byatuma tumenya igitumye tudatwara igikombe, icyaba gitumye tudatwara igikombe rero nicyo twazakosora umwaka utaha.”

Nyuma yo kukibura mu isesengura yakoze yasanze yarakibuze kubera umutoza Haringingo Francis, cyane ko hari amakuru y’inyuma y’amarido yavugaga ko ubuyobozi bwashinje uyu mutoza kubagambanira akagurisha ikipe.

Ibi bikiyongera ku byo Mvukiyehe Juvenal yabwiye abayobozi b’amatsinda y’abafana tariki ya 31 Nyakanga 2022 ubwo yari yayasuye, aho yababwiye ko bwa mbere mu mateka yemeye gutegekwa n’umutoza, agakora ibyo ashaka byose amusezeranya kumuha igikombe ariko bikanga, akaba ari nayo mpamvu yahisemo gutandukana na we.

Umwaka wakurikiyeho wa 2022-23, Kiyovu Sports nabwo yarahatanye kugera ku munsi wa nyuma ubwo yatwarwaga igikombe na none na APR FC.

Hagiye gukinwa imikino 2 ya nyuma Kiyovu Sports ari yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 60 irusha APR FC ya kabiri amanota 3. Yaje gukora ikosa itsindwa na Sunrise FC 1-0 ni mu gihe APR FC yanyigiye Rwamagana City 4-1.

Umukino wa nyuma wagiye kuba Kiyovu Sports isaba Imana ko APR FC yatsindwa na Gorilla, gusa siko byaje kugenda kuko APR FC yatsinze Gorilla 2-1, Kiyovu Sports itsinda Rutsiro 3-1. Amakipe yombi yahise anganya amanota 63 maze APR FC yegukana igikombe kuko yari izigamye ibitego byinshi kurusha Kiyovu Sports.

Uku kubura iki gikombe byazamuye umujinya w’umurandura nzuzi muri Kiyovu Sports aho bahise bakora urutonde rw’abakinnyi 17 bagomba gusezererwa batitaye kuba bafite amasezerano cyangwa batayafite.

Nyuma y’uko inshuro ya mbere babuze igikombe bavuga ko ari umutoza wagambanye, icya 2022-23 bakibuze kubera abakinnyi babagambaniye aho bamwe babashinje kurya ruswa.

Perezida wa Kiyovu Sports, Ndorimana François Regis tariki 2 Nyakanga 2023 ubwo Kiyovu Sports yari gukora Inteko Rusange ariko ntibe kubera umubare ugenwa ngo ibe utuzuye, yabwiye abari bayitabiriye ko 90% by’abakinnyi Kiyovu Sports yarekuye bari abagambanyi.

Hari nyuma y’uko isezeye kuri benshi mu nkingi za mwamba nka kapiteni Kimenyi Yves, visi kapiteni Serumogo Ali, myugariro Ndayishimiye Thierry, abarundi babiri bakinaga mu kibuga hagati, Bigirimana Abedi na Nshimirimana Ismail Pitchou, rutahizamu Mugenzi Bienvenue, umugande Ssekisambu Erisa, umunya-Afurika y’Epfo, Ryad Nordien n’abandi benshi.

Kiyovu Sports yasubiye ku isoko gushaka izinda ntwaro ihamya ko zizayifasha muri shampiyona ya 2023-24 guhatanira igikombe bakaba bakegukana, mu gihe batagitwara ubwo noneho harebwa niba ikibazo kitari mu buyobozi.

Kapiteni Kimenyi Yves yabimburiye abandi
Bigirimana Abedi ari mu bakinnyi b'inkingi za mwamba barekuwe na Kiyovu Sports
Pitchou na we yisanze mu bashinjwa kugambanira Kiyovu Sports
Haringingo Francis yasezerewe muri Kiyovu Sports ashinjwa na we ubugambanyi
Umwaka utaha igikombe Kiyovu Sports nitagitwara noneho izaba yagambaniwe na nde?
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top