Siporo

Byagenze bite ngo Leandre Onana utari watanzwe ku rutonde yisange mu kibuga ku mukino wa APR FC?

Byagenze bite ngo Leandre Onana utari watanzwe ku rutonde yisange mu kibuga ku mukino wa APR FC?

Benshi batunguwe no kubona rutahizamu w’umunya-Cameroun wakiniye Rayon Sports, Onana Leandre atari ku rutonde rw’abakinnyi bagomba gukina na APR FC ariko yaje kwisanga mu kibuga mu buryo butunguranye.

Ni mu irashanwa rya Mapinduzi Cup ririmo kubera muri Zanzibar aho ejo hashize Simba SC na APR FC zakinnye umukino usoza itsinda B bakanganya 0-0.

Kuri uyu mukino ntabwo rutahizamu Willy Leandre Essomba Onana yari mu bakinnyi 18 ikipe ya Simba SC yatanze iri bukinishe kuri uyu mukino, ndetse nta n’uwari wicaye ku ntebe y’abasimbura, gusa yaje gutungurana ubwo yazaga asimbura igice cya kabiri kigitangira.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko umutoza wa Simba SC, Abdelhak Benchikha hari abakinnyi yari yahisemo kuruhura kuri uyu mukino kuko yari yamaze kubona itike ya 1/4 ahubwo bakazakina umukino wa Jamhuri ku wa Mbere bameze neza.

Abo bakinnyi barimo Jean Baleke, Moses Phiri, Che Malone, Jose Luis Miquissone ndetse na Onana, bose ntibari muri 11.

Kuri Onana we amakuru avuga umwe mu batoza bungirije yamubwiye ko uyu mukino atari bukenerwe ko yajya kwiyicairira muri stade.

Umukino watangiye yicaye muri Stade, mu minota ya nyuma y’igice cya mbere ubwo umutoza yahindukiraga areba abakinnyi ari buze gusimbuza, yabuze Onana, ni ko kubaza aho ari bamubwira ko yicaye muri Stade.

Niko guhita ababwira kumuzana igitaraganya akitegura kuko agomba gukina uyu mukino. Yaje maze igice cya kabiri kigitangira ahita ajya mu kibuga we Miquissone ndetse na Jean Baleke.

Onana yaje mu kibuga bitunguranye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ezechiel Ndacyayisenga
    Ku wa 7-01-2024

    None ubwo siwe yatanze urutonde
    Atarikureba ra

  • Ntawiheba Elias
    Ku wa 7-01-2024

    Inkuruyayanyu ntiyuzuye ntimwatubwiye niba haramategeko abihana,,ntimwaganiriye numutoza mumubazimpamvu ubuse dukuyemiki? murantengushye t2

  • Ntawiheba Elias
    Ku wa 7-01-2024

    Inkuruyayanyu ntiyuzuye ntimwatubwiye niba haramategeko abihana,,ntimwaganiriye numutoza mumubazimpamvu ubuse dukuyemiki? murantengushye t2

IZASOMWE CYANE

To Top