Siporo

Byagenze bite ngo Mangwende akurwe ku rutonde rw’Amavubi agasimbuzwa Ishimwe Christian?

Byagenze bite ngo Mangwende akurwe ku rutonde rw’Amavubi agasimbuzwa Ishimwe Christian?

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Frank Spittler yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi azifashisha ku mikino ya Libya na Nigeria batarimo Imanishimwe Emmanuel Mangwende wari wahamagawe.

U Rwanda ruzakina na Libya muri Libya tariki ya 4 Nzeri 2024 na Nigeria i Kigali tariki ya 10 Nzeri 2024 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc.

Uyu munsi nibwo yerekeza muri Libya aho umutoza yamaze gushyira hanze abakinnyi 25 azifashisha muri iyi mikino yombi, ni mu gihe yari yarahamagaye 36.

Mu bakinnyi basigaye harimo na Niyonzima Olivier Seif wa Rayon Sports utagize amahirwe yo kwisanga ku rutonde rwa nyuma.

Undi mukinnyi ni Imanishimwe Emmanuel Mangwende ukirimo gushaka ibyangombwa bimwemerera gukinira no gukorera muri Cyprus mu ikipe ye nshya ya AEL Limassol.

Yahise asimbuzwa Ishimwe Christian wa Zemamra Renaissance yo muri Maroc, ntabwo yari yahamagawe.

Abakinnyi bazakina na Libya na Nigeria
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top