Byagenze gute ngo Amavubi akinane imyenda nimero zigeretse hejuru y’izindi? (AMAFOTO)
Niba warakurikiye umukino wa CECAFA U18 u Rwanda rwatsinzemo Somalia, wabonye ko imyenda abakinnyi b’u Rwanda bakinanye nimero zitari zimeze kimwe.
Iyi myenda mishya y’Uruganda rwa Masita rwatsindiye kwambika ikipe y’igihugu Amavubi, wabonaga abakinnyi bamwe bambaye imyenda nimero zinyomekano abandi bambaye nimero zisanzwe zakoranywe n’umwenda.
Benshi batangiye kwibaza kuri iyi myenda aho bamwe batumvaga ukuntu imyambaro imwe nimero zometseho ni mu gihe indi ari nimero zisanzwe.
Gusa iyo witegereje neza iyi myambaro usanga nimero zometsweho, zarometswe hejuru y’izindi atari uko iyi myenda nta nimero yari isanganywe.
Amakuru ikinyamakuru ISIMBI cyamenye ni uko ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 18, yatanze nimero abakinnyi ba yo bazakinana muri CECAFA yatangiye tariki ya 25 Ugushyingo muri Kenya kandi bari bategetswe kwambara nimero zitarenze kuri 23.
Nyuma yo gutanga izi nimero, baje gusanga mu myambaro bafite hari nimero ziburamo biba ngombwa ko bashaka ubundi buryo ari bwo gufata nimero ukazigereka hejuru y’izindi ku myambaro bari bafite.
Ni yo mpamvu abantu babonye mu mukino Amavubi yatsinzemo Somalia 1-0 ku wa 25 Ugushyingo, nimero zari zometse ku myenda kandi hari indi myenda atari ko bimeze.
Ibitekerezo