Byari ibyishimo kuri Iranzi Jean Claude na bagenzi be nyuma yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu Misiri(VIDEO)
Ku mwaka we wa mbere Iranzi Jean Claude mu ikipe ya Pharco FC mu Misiri, ayifashishe gusoza ku mwanya wa mbere mu itsinda C ndetse bahita babona n’itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere.
Iranzi Jean Claude yinjiye muri iyi kipe ya Pharco FC mu ntangiriro za Gashyantare 2021, akaba atarakinnye imikino myinshi ariko na mike yakinnye yitwaye neza.
Uyu munsi nibwo icyiciro cya kabiri cyasojwe aho mu itsinda C ikipe ye ya Pharco FC abarizwamo, yasoje ku mwanya wa 1 n’amanota 64 nyuma yo gutsinda Ben Ebeid 3-0.
Yabaye iya mbere inganya amanota na Haras El Hodood yatsinze Dikernis 3-1 ariko Pharco ikaba izigamye ibitego 38 mu gihe Haras El Hodood ari ibitego 29.
Mu mashusho yagiye hanze agaragaza Iranzi Jean Claude yishimira cyane uku kuzamuka kw’iyi kipe yabo mu cyiciro cya mbere.
Ibitekerezo