Siporo

Byiringiro Lague yakubiswe akanyafu

Byiringiro Lague yakubiswe akanyafu

Nyuma y’imyitwarire yagaragaje ku mukino wa mbere wa gicuti Amavubi yanganyijemo na Botswana, Byiringiro Lague umutoza Frank Spittler yahisemo kumukura mu bakinnyi baraye bakinnye na Madagascar.

Uyu mukino wa gicuti wabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 22 Werurwe 2024, ntabwo Lague wari wabanje mu kibuga yishimiye gusimbuzwa kare.

Uyu mukino wa Botswana warangiye ari ubusa ku busa, ubwo wari ugeze ku munota wa 33, umutoza Frank Spittler yakoze impinduka 2 maze Byiringiro Lague na Rubanguka Steve bavuye mu kibuga hinjiramo Tuyisenge Arsene na Mugisha Bonheur Casemiro.

Lague utarishimiye gusimbuzwa kuri uyu munota, yahise asohoka maze agana ku meza y’abasifuzi akubitana umujinya agacupa kari kahateretse kitura hasi, ari nako yahise akomeza mu rwambariro aho kujya ku ntebe y’abasimbura.

Abantu batunguye n’iyi myitwarire y’uyu musore ukinira Sandvikens IF muri Sweden. Ndetse abazi umutoza Frank Spittler bari babizi ko atari bubireke ngo bigende gutyo.

Akaba nk’uko twari twabitangaje ko ashobora kumukura mu bakinnyi bari bukine na Madagascar, ni ko byaraye bigenze kuko ntiyari mu bakinnyi 23 umutoza Frank Spittler yifashishije ku mukino wa gicuti yaraye atsinzemo Madagascar 2-0. Byiringiro Lague akaba uyu mukino yawurebeye muri Stade nk’abandi bafana bose.

Byiringiro Lague ntabwo yari mu bakinnyi bakinnye na Madagascar
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Tuyisenge mathias
    Ku wa 26-03-2024

    Lague ni umukinnyi mwiza kandi muto iriya myitwarire ntikwiriye kabisa

  • Tuyisenge mathias
    Ku wa 26-03-2024

    Lague ni umukinnyi mwiza kandi muto iriya myitwarire ntikwiriye kabisa

IZASOMWE CYANE

To Top