Siporo

CAF igiye guhemba Perezida Kagame

CAF igiye guhemba Perezida Kagame

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika igiye guhemba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame nka Perezida w’indashyikirwa kimwe n’Umwami wa Maroc.

Iki gihembo cya ‘CAF President’s Outstanding Achievement Award’ gihabwa umuyobozi w’igihugu wabaye indashyikirwa mu guteza imbere Siporo.

Muri 2022, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda n’Umwami wa Maroc, Mohammed IV ni bo babaye indashyikirwa bakaba bohererejwe ubutumire na CAF.

Ni mu muhango uzabera mu Rwanda tariki ya 14 Werurwe 2023 uzanitabirwa na perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amauru muri ku Isi, Gianni Infantino.

Bazahabwa iki gihembo nyuma y’umunsi umwe gusa mu Rwanda hatangiye Inama ya FIFA izatorerwamo n’umuyozi mushya wa FIFA, iteganyijwe guhera tariki ya 13 kugeza 17 Werurwe 2023.

Umwami wa Maroc, Mohammed VI na Perezida Paul Kagame bazahembwa na FIFA
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top