Siporo

CAF yahaye umugisha icyifuzo cya FERWAFA, yatangaje abasifuzi bazasifura umukino w’Amavubi na Benin

CAF yahaye umugisha icyifuzo cya FERWAFA, yatangaje abasifuzi bazasifura umukino w’Amavubi na Benin

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, yamaze kwemeza ko Stade Huye yujuje ibisabwa ku buryo izakira umukino w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika wo u Rwanda ruzakiramo Benin.

Ni nyuma y’uko iyi Stade yari yakiriye umukino wo gushaka itike ya CHAN wo u Rwanda rwasezerewe na Ethiopia, gushaka itikipe y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 23, abantu bari batunguwe no kubona CAF ivuga ko itemerewe kwakira imikino mpuzamahanga.

Icyo gihe FERWAFA yatangaje ko uruhushya bari basabye rwari urw’iyo mikino yarangiye bityo ko basabwa kongera kubisaba bagaragaza ko iri ku rwego rwo kwakira imikino mpuzamahanga.

Tariki ya 23 Gashyantare, yafashe amashusho n’amafoto by’iyi stade maze ibyohereza muri CAF kugira ngo itange uburengenzira bwo kuzahakirira imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023.

CAF ikaba yamaze kwemeza ko iyi Stade izakira umukino wa Benin nk’uko bigaragara mu ngengabihe yasohoye aho uyu mukino Amavubi azawakirira kuri Stade Huye tariki ya 27 Werurwe 2023, ni nyuma y’umukino ubanza uzabera muri Benin tariki ya 22 Werurwe 2023.

Uyu mukino ukaba wahawe abanya-Somalia kuzawusifura aho umusifuzi wo hagati ari Omar Abdulkadir Artan, umusifuzi wa mbere w’igitambaro akaba Suleiman Bashir Sh. Abdi, uwa kabiri w’igitambaro ni Nour Abdi Mohamed ni mu gihe uwa kane ari Hassan Mahamed Hagi.

Stade ya Huye yemerewe kwakira umukino wa Benin n'Amavubi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top