Siporo

CAF yaryumyeho, Amavubi mu nzira agaruka i Kigali, hoteli ziravugururwa amasigamana

CAF yaryumyeho, Amavubi mu nzira agaruka i Kigali, hoteli ziravugururwa amasigamana

Mu gihe CAF yategetse u Rwanda ko rugomba kuzakirira Benin muri Benin mu mukino w’umunsi wa 4 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023, u Rwanda ntirubikozwa ruri mu nzira rugaruka i Kigali.

Mu ijoro rya ku wa Gatatu tariki yua 21 Werurwe 2023 ni bwo CAF yandikiye FERWAFA iyimenyesha ko i Huye ahari Stade imwe u Rwada rufite yemewe na CAF nta mahoteli ari ku rwego rw’inyenyeri 4 nk’uko CAF ibiteganya, bityo ko n’umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 27 Werurwe 2023 na wo uzabera muri Benin kuri Stade e l’Amitié Mathieu Kérékou. Umukino ubanza amakipe yombi yaraye anganyije 1-1.

Ibi ntabwo u Rwanda rwabyakiriye neza kuko CAF yari yabahaye uburenganzira bwo gukinira kuri iki kibuga umukino umwe ubundi rukazasabwa kuba ruffite byibuze amahoteli 3 ari ku rwego rw’inyenyeri 4 nk’uko amabwiriza ya CAF abisaba.

Amakuru avuga Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryahise ryandikira CAF riyimenyesha ko babatunguye kuko bari baremerewe kwakirira kuri iki kibuga umukino umwe none bakaba babahakaniye hasigaye icyumweru, ikindi ni uko batumva uburyo bategekwa kwakirirwa muri Benin.

FERWAFA yavuze ko kuva CAF yabaha uburenganzira bwo kuhakirira itigeze igaruka kureba ibyo basabwe aho bigeze ahubwo bagendeye ku birego bw’uwo bahanganye wabitanze mu nyungu ze.

Ikindi ni uko mu nyandiko zose bohererejwe na CAF nta hantu na hamwe yigeze babwirwa ko hoteli igomba kuba ari inyenyeri 4 uretse mu itangazo rirabamenyesha ko umukino uzabera muri Benin ariko ntaho biri mu mategeko.

Bavuga ko amakosa atari ayabo kuko CAF yari yarabemereye kugikiniraho bityo ko bakabaye barashatse ikindi kibuga, bakaba batumva impamvu yo gutegekwa kwakirira muri Benin bagasaba ko bidashobotse ko bakinira i Huye u Rwanda ari rwo rwashaka ahandi ruzakirira Benin.

Ikindi rwari rwasabye ko niba ikibazo ari hoteli zitari i Huye bityo ko i Kigali zuzuye harebwa nibwa uyu mukino utakinirwa kuri Kigali Pele Stadium iheruka kuvugururwa (bafashe amashusho n’amafoto babyohereza muri CAF).

Nyuma yo kubona ko ikibazo cy’amahoteli kibaye ingorabahizi i Huye, amakuru ISIMBI yamenye ubu i Huye hari hoteli imwe irimo kuvugururwa amasigamana kugira ngo irebe ko yakuzuza ibisabwa ikagera ku rwego rw’inyenyeri 4.

Ni hoteli ya Centre d’Acceuil Mater Boni Consilii yari isanzwe ifite inyenyeri 3 n’igice, yatangiye kuvugururwa ku munsi w’ejo aho barimo gukora amanywa n’ijoro ngo barebe ko byagera ku wa Gatanu ibyaburaga babishyizemo.

Iyi hoteli ni yo ubusanzwe ikipe y’igihugu iyo iri bukinire i Huye ibamo ariko bakaba baremeye kuyiha Benin bo bagashaka indi.

Amakuru kandi ni uko kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, CAF yari itarasubiza u Rwanda ariko bakaba bafashe umwanzuro wo kuva muri Benin bakagaruka i Kigali.

Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu ihaguruka muri Benin kuri uyu wa Kane tariki 23 Werurwe 2023 saa 11h zo muri Benin bikaba saa 12h z’i Kigali mu Rwanda.

Hoteli Centre d’Acceuil Mater Boni Consilii irimo kuvugururwa amasigamana
Amavubi ari mu nzira agaruka i Kigali
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top