Siporo

CAF yisubiyeho umukino uzanwa i Kigali unahindurirwa umunsi

CAF yisubiyeho umukino uzanwa i Kigali unahindurirwa umunsi

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF yamaze kwisubiraho maze yemeza ko umukino wa Benin n’Amavubi ugomba kubera i Kigali mu Rwanda kuri Kiga Pelé Stadium.

Mu ibaruwa ya CAF imaze kwandikira umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry yavuze ko nyuma y’icyemezo yari yafashe ku wa 21 Werurwe ikemeza umukino w’umunsi wa 4 ugomba kubera muri Benin kubera ko Stade Huye itari yujuje ibisabwa (nta hoteli ziri ku rwego rwo kwakira amakipe zihari).

Nyuma bakicara bagasesengura neza bafashe umwanzuro ko uyu mukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatatu tariki ya 29 Werurwe 2023 aho kuba tariki 27 Werurwe nk’uko byari biteganyijwe.

Ikindi bamenyeshejwe ni uko uyu mukino uzaba nta bafana barimo kubera ko Stade itujuje ibisabwa.

Ubundi byari byagenze bite ngo u Rwanda rwamburwe kwakirira mu rugo?

Mu ijoro rya ku wa Gatatu tariki yua 21 Werurwe 2023 ni bwo CAF yandikiye FERWAFA iyimenyesha ko i Huye ahari Stade imwe u Rwada rufite yemewe na CAF nta mahoteli ari ku rwego rw’inyenyeri 4 nk’uko CAF ibiteganya, bityo ko n’umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 27 Werurwe 2023 na wo uzabera muri Benin kuri Stade e l’Amitié Mathieu Kérékou. Umukino ubanza amakipe yombi yaraye anganyije 1-1.

Ibi ntabwo u Rwanda rwabyakiriye neza kuko CAF yari yabahaye uburenganzira bwo gukinira kuri iki kibuga umukino umwe ubundi rukazasabwa kuba ruffite byibuze amahoteli 3 ari ku rwego rw’inyenyeri 4 nk’uko amabwiriza ya CAF abisaba.

Amakuru avuga Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryahise ryandikira CAF riyimenyesha ko babatunguye kuko bari baremerewe kwakirira kuri iki kibuga umukino umwe none bakaba babahakaniye hasigaye icyumweru, ikindi ni uko batumva uburyo bategekwa kwakirirwa muri Benin.

FERWAFA yavuze ko kuva CAF yabaha uburenganzira bwo kuhakirira itigeze igaruka kureba ibyo basabwe aho bigeze ahubwo bagendeye ku birego bw’uwo bahanganye wabitanze mu nyungu ze.

Ikindi ni uko mu nyandiko zose bohererejwe na CAF nta hantu na hamwe yigeze babwirwa ko hoteli igomba kuba ari inyenyeri 4 uretse mu itangazo rirabamenyesha ko umukino uzabera muri Benin ariko ntaho biri mu mategeko.

Bavuga ko amakosa atari ayabo kuko CAF yari yarabemereye kugikiniraho bityo ko bakabaye barashatse ikindi kibuga, bakaba batumva impamvu yo gutegekwa kwakirira muri Benin bagasaba ko bidashobotse ko bakinira i Huye u Rwanda ari rwo rwashaka ahandi ruzakirira Benin.

Ikindi rwari rwasabye ko niba ikibazo ari hoteli zitari i Huye bityo ko i Kigali zuzuye harebwa nibwa uyu mukino utakinirwa kuri Kigali Pele Stadium iheruka kuvugururwa (bafashe amashusho n’amafoto babyohereza muri CAF).

Nyuma yo kubona ko ikibazo cy’amahoteli kibaye ingorabahizi i Huye, amakuru ISIMBI yamenye ubu i Huye hari hoteli imwe irimo kuvugururwa amasigamana kugira ngo irebe ko yakuzuza ibisabwa ikagera ku rwego rw’inyenyeri 4.

Ni hoteli ya Centre d’Acceuil Mater Boni Consilii yari isanzwe ifite inyenyeri 3 n’igice, yatangiye kuvugururwa ku munsi w’ejo aho barimo gukora amanywa n’ijoro ngo barebe ko byagera ku wa Gatanu ibyaburaga babishyizemo.

Iyi hoteli ni yo ubusanzwe ikipe y’igihugu iyo iri bukinire i Huye ibamo ariko bakaba baremeye kuyiha Benin bo bagashaka indi.

Umukino w'Amavubi na Benin washyizwe kuri Kigali Pelé Stadium
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top