Siporo

CAF yaciye inkoni izamba kuri Rayon na APR FC

CAF yaciye inkoni izamba kuri Rayon na APR FC

Nyuma y’uko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yari yamenyesheje APR FC na Rayon Sports ko zizakinira i Huye, yaciye inkoni izamba imikino igarurwa i Kigali

Ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, ubwo APR FC yasezereraga Gaadiidka FC yo muri Somalia, umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, yari yizeye ko n’ijonjora rya 2 ariko bizagenda.

Si ibyo gusa kuko na Al Merrikh yo mu Misiri irimo yakirira imikino yayo mu Rwanda, yari yizeye ko Young Africans yo muri Tanzania bazahura mu ijonjora rya 2 rya CAF Champions League bazakinira kuri iki kibuga, ni mu gihe na Rayon Sports yateganyaga kuzahakirira Al Hilal Benghazi yo muri Libya.

Mu mpera z’icyumweru gishize, CAF yari yasohoye itangazo rivuga ko imikino ya kabiri y’Amajonjora y’Imikino Nyafurika izakinirwa ku bibuga byemewe na CAF kwakira imikino mpuzamahanga.

Ku bihugu bitabifite, bifite uburenganzira bwo kujya gutira ibibuga mu kindi gihugu.

Ku ruhande rw’u Rwanda bagaragaje ko Stade Huye ari yo yonyine yemerewe kwakira imikino mpuzamahanga byari bivuze ko APR FC, Rayon Sports na Al Merrikh yakirira mu Rwanda imikino yayo yagombaga kubera i Huye.

FERWAFA ikaba yarasabye CAF yakorohereza aya makipe akaba yakwakirira kuri Kigali Pelé Stadium nayo ibiha umugisha.

Ibi bivuze ko tariki ya 16 Nzeri 2023, Al Merrikh izahakirira Yanga yo muri Tanzania, bukeye bwaho tariki ya 17 Nzeri 2023 APR FC ikahakirira Pyramids FC yo mu Misiri.

Tariki ya 29 Nzeri Rayon izahakirira Al Hilal Benghazi mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya 2 rya CAF Confederation Cup kuko ubanza uzabera muri Libya.

APR FC na Rayon Sports zizakirira imikino yazo i Kigali
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top