Rutahizamu w’umurundi ariko ufite bwenegihugu bw’u Rwanda, Bimenyimana Bonfils Caleb yagaragaye muri Rayon Sports ayikoreramo imyitozo, ni mu gihe bivugwa ko ishobora kumusinyisha.
Uyu rutahizamu ari mu Rwanda nyuma y’uko atsinzwe igeragezwa muri Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo yari amaze iminsi akoreramo.
Uyu rutahuzamu wafashije Rayon Sports ubwo yayikiniraga kuva 2017 kugeza 2019, ni umwe mu bagize uruhare mu kuyigeza mu matsinda y’imikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup, bivugwa ko iyi kipe yifuza kumugarura ngo aze ayifashe mu mwaka w’imikino wa 2022-23.
Ibi byatijwe umurindi n’uko ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 9 Kanama 2022, uyu rutahizamu yatangiye gukorera imyitozo muri Rayon Sports, ikipe yagiriyemo ibihe byiza.
Nyuma y’uko ku munsi w’ejo isinyishije Rwatubyaye Abdul wahoze ayikinira, bivugwa ko ukurikiraho ari Bimenyimana Bonfils Caleb.
Bimenyimana Bonfils Caleb yakiniye amakipe arimo Vital’O, Rayon Sports, Rigas FS yo muri Lativia yaje kumutiza muri Atlantas yo muri Lithuania, intizanyo yayikomereje muri Pohronie yo muri Slovakia akaba aheruka gutandukana na Kaisar yo muri Kazakhstan.
Ibitekerezo