Siporo

Cassa Mbungo Andre yirukanywe na Bandari FC

Cassa Mbungo Andre yirukanywe na Bandari FC

Umutoza w’umunyarwanda watozaga ikipe ya Bandari FC yo muri Kenya yamaze gutandukana n’iyi kipe kubera umusaruro muke.

Iyi kipe ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Instagram, yemeje ko yamaze gutandukana na Cassa imushimira uko babanye mu gihe cy’umwaka bari bamaranye.

Bagize bati “ubuyobozi bw’ikipe bwamaze kumvikana n’umutoza mukuru Andre Cassa Mbungo gusesa amasezerano ye. Turamushimira imbaraga yakoresheje n’ibyo yatugejejeho ari umutoza wacu, harimo gutsindira igihembo cy’umutoza mwiza inshuro 3 zikurikiranya no kuba umutoza wa 3 mu batoza ba shampiyona umwaka ushize.”

Bakomeje bavuga ko umusaruro we muri uyu mwaka w’imikino utabaye mwiza, bakaba bamwifuriza ibyiza mu bindi azajyamo.

Cassa Mbungo Andre yinjiye muri Bandari FC muri Mutarama 2021, asize Bandari FC ku mwanya wa 9 n’amanota 26, ni mu gie Homeboyz ya mbere ifite 37.

Cassa Mbungo Andre yatandukanye na Bandari FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top