Siporo

Cédric Amissi mu muryango winjira muri Rayon Sports

Cédric Amissi mu muryango winjira muri Rayon Sports

Umukinnyi w’Umurundi, Cédric Amissi yaciye amarenga ko ari mu muryango ugaruka muri Rayon Sports yagiriyemo ibihe byiza.

Ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha amasaha 24 aho yari asubije umukinnyi Mvuyekure Emmanuel na we ukinira Rayon Sports.

Mvuyekure yashyizeho ifoto ya Cédric Amissi akiri muri Rayon Sports maze ashyiraho ubutumwa bugira buti "sinjye uzarota nkubonye nshuti."

Cédric Amissi na we yahise amusubiza yifashishije udutima tw’ubururu n’umweru maze ashyiraho n’amagambo agira ati "vuba cyane ndagaruka mu ikipe yanjye ya nyayo."

Uyu mukinnyi umaze amezu 6 nta kipe afite nyuma yo gutandukana na Al-Qadsiah FC yo muri Saudi Arabia ari mu biganiro bya nyuma na Rayon Sports ngo abe yayigarukamo.

Amakuru avuga ko agiye kuza gukinira iyi kipe mu mikino yo kwishyura mu gihe umwaka utaha w’imikino yasubira gukina hanze y’u Rwanda.

Cédric Amissi yakiniye Rayon Sports kuva 2011 kugeza 2014 ubwo yatandukana na yo, akaba yaratwaranye na yo shampiyona ya 2012-13.

Amissi yageze mu Rwanda nyuma yo gukina imyaka 2 muri Prince Louis y’iwabo mu Burundi, nyuma yo kuva muri Rayon Sports yahise ajya muri Chibuto FC yo muri Mozambique yakiniye kugeza 2017 ubwo yajyaga muri Clube de Futebol União muri Portugal atatinze ahita ajya muri Al Taawoun FC yo muri Saudi Arabia yakiniye kugeza 2022 ubwo yajyaga muri Al-Qadsiah FC aherukamo.

Ubutumwa bwa Amissi Cedric
Amissi Cedric ari mu muryango ugaruka muri Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top