Celstin yavuze impamvu yahisemo Sunrise FC mbere ya Rayon Sports, ibyo kuba yicuza kudakinira iyi kipe y’abafana benshi
Myugariro wa Etoile del’Est, Ndayishimiye Celestin yavuze ko kuba yarahisemo kwerekeza muri Sunrise FC kandi na Rayon Sports yaramwifuzaga, impamvu ari uko iyi kipe yamuhaga ibyo yifuza byose.
Muri Kamena 2020 ni bwo Ndayishimiye Celestin ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira, umwe mu bakinnyi bari bahagaze neza yatandukanye na Police FC yerekeza muri Sunrise FC y’Iburasirazuba bw’u Rwanda.
Icyo gihe yerekeje muri iyi kipe na Rayon Sports imwifuza ngo aze abisikane na Rutanga Eric wari umaze kujya muri Police FC kumusimbura, gusa amahitamo ye yamwerekeje muri Sunrise FC.
Abantu benshi batunguwe n’amahitamo ye cyane ko Sunrise na Rayon Sports ari amakipe abiri atandukanye cyane yaba ku bushobozi ndetse n’amateka.
Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Celestin yavuze ko impamvu yahisemo Sunrise ari uko yamwegereye mbere bakaganira kandi ikamuha ibyo yifuzaga byose asanga atayihemukira ngo ayitere umugongo ajye muri Rayon Sports.
Ati “buriya umuntu ukuvugishije bwa mbere ni umuntu uba waragukurikiranye kuva shampiyona itangiye kugeza irangiye, rero iyo umuntu aguhaye umwanya we, akakwereka ko muri kumwe ni cyo kintu gishobora kuba cyakwemeza na we kuba wamuha umwanya wawe. Sunrise yaranyegereye iranganiriza impa ibyo nifuzaga ni ko guhitamo kuyijyamo niregangije Rayon Sports.”
Abajijwe niba nyuma yo kugera muri iyi kipe, atarigeze yicuza kuba atarasinyiye Murera, yavuze ko iyo yamaze gufata icyemezo aba yagifashe byagenda nabi cyangwa se neza atajya yicuza.
Ati “njyewe ukuntu mu bizima bwanjye nteye, n’uko mbayeho, ikintu nkoze ngishaka nirinda kwicuza. Nta kintu nigeze nicuza.”
Ndayishimiye Celestin yakiniye Sunrise FC umwaka umwe, ubwo yari imanutse mu cyiciro cya kabiri yahise yerekeza muri Etoile del’Est agikinira kugeza uyu munsi.
Ibitekerezo