Siporo

Chairman wa APR FC yavuze ko batanyuzwe n’umusaruro nubwo igikombe gitwawe, ahamya ko ikipe yamaze kugera ku isoko

Chairman wa APR FC yavuze  ko batanyuzwe n’umusaruro nubwo igikombe gitwawe, ahamya ko ikipe yamaze kugera ku isoko

Umuyobozi wa APR FC, Col Richard Karasira yavuze ko intego iyi kipe yatangiranye zitagezweho kuko bifuzaga gutwara buri gakombe kose gacara cara.

Ni nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports 1-0 bakegukana igikombe cya shampiyona ya 2023-24 habura imikino 3 ngo shampiyona irangire.

Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira yavuze ko rwari urugendo rutari rworoshye cyane ko ari bwo ikipe yari isubiye kuri gahunda yo gukinisha abanyamahanga, ikipe ari nshya.

Ati "Ni urugendo rutari rworoshye urumva gutangira shampiyona 30% ikipe ari nshya, ibyumweru bibiri tugahita tujya mu mikino Nyafurika, ni ibintu bitari byoroshye ariko ibintu byagiye bifata umurongo, kugeza iki gihe tutaratsindwa ntabwo byari byoroshye."

Yavuze ko intego ari ukurangiza imikino ya shampiyona yose isigaye ikipe idatsinzwe.

Kuba APR FC yegukanye igikombe irusha ikipe ya kabiri amanota 12 atari uko shampiyona yari yoroshye cyangwa abo bahanganye bari boroshye ahubwo ari ugushyira cyane umutima ku gikombe.

Ati "ntabwo navuga ko shampiyona yari yoroshye cyangwa bo bari boroshye kuko wabonaga tubatsinda cyangwa tunganya umukino ubona ko twakinnye, gusa kuba tubarusha amanota 12, nakwemeza ko APR FC yari hejuru cyane mu bijyanye no gushyira umutima cyane ku gikombe."

"Kwegera abakinnyi, kubashyiramo umwuka wo gutsinda byaradufashije cyane, ndatekereza ko ikinyabupfura mu makipe yacu ari ikintu cya ngombwa cyane."

Col Richard Karasira yemeza ko intego batangiranye umwaka w’imikino batazigezeho kubera ko bifuzaga gutwara buri gakombe gacara cara.

Ati "ntabwo ari ko umusaruro wose twifuzaga wabonetse kubera ko twifuzaga ko ikintu cyose kigaragara nk’igikombe tugitwara kandi ntabwo byabaye, rero ntabwo navuga ko umusaruro wabaye mwiza."

Chairman wa APR FC kandi yavuze ko bifuza kubaka APR FC izagarura igitinyiro yahoranye muri Afurika.

Ati "Twinjiye muri politiki nshya twari tumaze igihe tutarimo, njyewe ndatekereza ko uko twari tumeze umwaka ushize atari ko ubu tumeze, shampiyona nirangira tuzagenda tureba aho twari dufite intege nke, aho ni ho tuzagenda twuzuza ku buryo tuzahagararira igihugu ndetse n’ikipe ikagarura izina yari ifite muri Afurika, ni yo ntego."

Agaruka ku mutoza Thierry Froger uhesheje APR FC igikombe akaba atarishimiwe n’abafana, nubwo uyu mufaransa wasinye umwaka umwe w’imikino ari ku mpera z’amasezerano ye, yirinze kuvuga niba bazatandukana.

Ati "ntabwo aragenda nubwo wowe umwirukanye ariko turacyari kumwe ntaho arajya, afite amasezerano yasinye, ubwo nyuma ya shampiyona ni bwo tuzicara turebe niba umusaruro twamushakagaho yarawugezeho."

"Ibindi rimwe na rimwe ni amarangamutima tugira, ukareba unasesengura ni nde? Ese uwo mupira arawumva? Ukareba se umutoza wamuhaye abakinnyi yakabaye afite? Ibyo bakina aha n’umuntu wese umaze imyaka cumi n’ingahe muri shampiyona, umuto muri bo mu bakinnyi ba APR FC ni umaze imyaka 4 mu cyiciro cya mbere, aragufasha ariko na we hari ibyo ugomba gukora, rimwe na rimwe na we ntitwamwigizayo kuko ni we ugomba guhuza izo mpano."

Yemeje ko iyi kipe y’ingabo z’igihugu yamaze kugera ku isoko hari abakinnyi yatangiye kuvugana na bo mu rwego rwo kwitegura neza umwaka utaha w’imikino.

Ati "Iyo umwaka w’imikino urangiye hari ababa basoje amasezerano, muricara mu gashyira ku meza yaba abakinnyi, abatoza, gusa gushakisha abakinnyi tuba tubirimo, tubirimo hari aho tubigeze ariko aho uvuze (Tanzania) ntitwagiyeyo nta nubwo tuzahajya."

Yasabye abakunzi b’iyi kipe gukomeza kuza gushyigikira ikipe ya bo kuko ikipe atari iy’abakinnyi cyangwa batoza ari iy’abafana.

Ati "Turashaka kubabwira ko turajwe ishinga no gukina neza tukabashimisha, nibabona umusaruro bajye bamenya ko twagerageje gukora ibishoboka byose, icyo tubasaba ni uko uko bafannye uyu munsi bakomeza bakaza gushyigikira ikipe ya bo kuko ikipe ni iya bo kurusha umutoza, kurusha umukinnyi, ikipe ni ay’abafana. Icyo twifuza ni ukubaka ikipe yubashywe mu Karere ndetse no muri Afurika."

Iki ni igikombe cya shampiyona cya 22 APR FC yegukanye mu mateka ya yo, akaba igikombe cya mbere cya shampiyona Col Richard Karasira yegukanye ari Chariman wa APR FC cyane ko yagizwe umuyobozi w’iyi kipe mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2023-24 utangira.

Iki gikombe cya shampiyona cya 22 APR FC yegukanye cyabaye igikombe cya 5 yegukanye yikurikiranya (2019-20, 2020-21, 2021-22, 2022-23 na 2023-24).

Ikaba ishyizeho agahigo bizagorana ko hari indi kipe izabikora ikegukana ibikombe 5 byikurikiranya.

Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu ikaba yakuyeho agahigo yari isangiye na Panthères Noires, zombi ni zo kipe rukumbi mu Rwanda zegukanye ibikombe bya shampiyona inshuro 4 zikurikiranya, Panthères Noires yabikoze 1984, 1985, 1886 no mu 1987.

Yemeje ko hari impinduka zigomba kuba aho ubu ikipe yanageze ku Isoko
Chairman wa APR FC yavuze ko umusaruro babonye atari wo bari biteze
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • NDAYISENGA VIANNEY
    Ku wa 22-04-2024

    Muraho neza ni Vianney ndayisenga I Nyamasheke mu murenge wa Karambi ni ibyagaciro kubakurikira kuko bituma tumenya amakuru tutazi Kandi nkunda gusoma inkuru zanyu muba mwadusangije. Mugire amahoro

  • NDAYISENGA VIANNEY
    Ku wa 22-04-2024

    Muraho neza ni Vianney ndayisenga I Nyamasheke mu murenge wa Karambi ni ibyagaciro kubakurikira kuko bituma tumenya amakuru tutazi Kandi nkunda gusoma inkuru zanyu muba mwadusangije. Mugire amahoro

  • NDAYISENGA VIANNEY
    Ku wa 22-04-2024

    Muraho neza ni Vianney ndayisenga I Nyamasheke mu murenge wa Karambi ni ibyagaciro kubakurikira kuko bituma tumenya amakuru tutazi Kandi nkunda gusoma inkuru zanyu muba mwadusangije. Mugire amahoro

IZASOMWE CYANE

To Top