Siporo

Chairman wa APR FC yavuze ku byo kwirukana umutoza Darko Nović

Chairman wa APR FC yavuze ku byo kwirukana umutoza Darko Nović

Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira yavuze ko abavuga ko umutoza Darko Nović ashobora kwirukanwa batazi iby’umupira kuko utakwirukana umutoza nyuma y’amezi abiri gusa.

Col Richard Karasira yabitangaje nyuma yo gusezerera Azam FC muri CAF Champions League ku wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2024 iyitsinze 2-0 biba 2-1.

Mbere y’uyu mukino hagiye humvikana inkuru nyinshi z’uko umutoza Darko Nović ashobora gusezererwa mu gihe atasezerera Azam FC.

Chairman wa APR FC akaba yanenze bikomeye abantu bavuga ko ikipe ishobora kwirukana umutoza nyuma y’amezi 2 gusa.

Ati "havuzwe byinshi, mboneraho nsaba abantu baba mu mupira, basesengura umupira nta mutoza ukorera isuzuma nyuma y’amezi abiri, mujye mubirekera abantu bo mu muhanda, haba hakiri kare."

Yakomeje avuga ko nubwo yasinye amasezerano y’imyaka 3, mu masezerano ye harimo ko buri mwaka bazajya bakora isuzuma bakareba niba yaritwaye neza cyangwa byaranze.

Ati “Ni byo ko umutoza yasinye amasezerano y’imyaka itatu ariko muri yo hari ingingo ivuga ko buri mwaka tuzajya twicarana na we tukareba umusaruro afite twasanga udakwiriye tukamusezerera.”

“Gusa turizera ko umusaruro uzaba ari mwiza kuko urebye turi mu nzira nziza kandi n’ibindi turizeza abafana ko bizaguma kuba byiza.”

Yasabye abakunzi ba APR FC gukomeza gushyigikira ikipe ya bo bakirengagiza ibivugwa byose ahubwo bakareba umusaruro mu kibuga.

Col Richard Karasira yavuze ko utakwirukana umutoza nyuma y'amezi 2 gusa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top