Chairman wa APR FC yavuze ku makimbirane ari hagati ya Shiboub, Bindjeme n’umutoza, uko abona umusaruro wa Thierry Froger
Chairman wa APR FC, Lt Col Richard Karasira yavuze ko bishimiye umusaruro w’umutoza Thierry Froger kuko ubu bayoboye urutonde rwa shampiyona kandi ikipe ikaba ikina neza.
Ni nyuma y’uko abenshi mu bakunzi ba APR FC binubira umusaruro w’umutoza aho mu mikino 4 iheruka yatsinzemo umwe anganya imikino 3.
Chairman wa APR FC, Lt Col Richard Karasira yavuze ko umutoza bafite bamwishimiye cyane ko ikipe iyoboye urutonde kandi ko na none utapfa guhindura umutoza mu gihe gito.
Ati "Umutoza dufite turamwishimiye, ni uwa mbere muri shampiyona. Mu mezi ane cyangwa atanu amaze hari ikipe murabona iza igakina ikaturusha? Ni uwa mbere arayabonye, afite ubwugarizi bwiza, ubusatirizi ni aba kabiri, na we arabyivugira, nk’abantu mukunda umupira mujye mudufasha, ntabwo umutoza umuhindura mu mezi angahe, n’uwabitekereza yaba atazi ibyo ari byo, ntabwo turi ikipe umuntu abyuka akavuga ngo vaho ugende.”
Lt Col Richard Karasira yakomeje avuga ko uyu mutoza w’umufaransa agomba gukora agasoza amasezerano ye, ibindi bikazarebwaho nyuma.
Ati "Tugomba kumuha umwanya we, afite amasezerano ye y’umwaka azawukora kandi uwusoze, umukorera isuzuma na we afite uburenganzira, nk’umufana kuko aba arakaye ashobora kutamwishimira.”
Ku bimaze iminsi bivugwa ko Froger afitanye ikibazo n’abakinnyi barimo Sharaf Shiboub ndetse na myugariro Salomon Banga Bindjeme akaba ari na yo mpamvu badakina, yavuze ko ibyo nabyo atari byo.
Ati "Ibyo muvuga by’amakimbirane sinzi aho abantu babivana. APR ifite abanyamahanga umunani hagomba gukina batandatu, ni ibyo, hari babiri bazicara hanze ubikunda utabikunda, kwicara hanze ni ukubera uko witwaye mu myitozo, ni ukubera muri uwo mwanya ikibazo ufite.”
"Uvuze amakimbirane ubwo ntibaba bakora n’imyitozo kuko umutoza yakwirukana, kuba witoza ntagukinishe ubwo hari haba hari impamvu, ni amahitamo ye, na we uje ushobora gukinisha kanaka ukareka kanaka.”
Yavuze ko abafana kuba bagaragaza akababaro ka bo yabumva kuko icyo baba bakenye ari intsinzi ariko na none baba bakwiye kumenya uko bakwitwara muri ako gahinda ka bo.
Ibitekerezo