Siporo

Chairman yizeje gusezerera Azam FC, ubutumwa ku bakunzi ba APR FC

Chairman yizeje gusezerera Azam FC, ubutumwa ku bakunzi ba APR FC

Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira yavuze ko abakinnyi ba APR FC nta kindi kibari mu mutwe uretse gusezerera Azam FC.

APR FC izakira Azam FC ku wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2024 kuri Stade Amahoro mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, ni nyuma y’uko umukino ubanza bawutsinzwe 1-0.

Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira nyuma y’imyitozo ibanziriza iya nyuma iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yakoreye kuri Stade Amahoro izakira uyu mukino, yavuze ko ubu abakinnyi nta kindi kibari mu mutwe uretse gusezerera Azam FC.

Ati "icyizere cya mbere ni uko turi iwacu. Hari byinshi abantu bagiye barwana na byo imbere y’umukino mwarabyumvise byagiye bitwara umwanya abantu ariko ubu turi imbere y’abafana bacu kuri stade yacu n’abakinnyi bacu nta kindi kibari mu mutwe uretse gutsinda Azam."

Yasabye abakunzi ba APR FC kuzaza ari benshi gushyigikira ikipe ya bo batere ingabo mu bitugu abakinnyi.

Ati "nta kindi tubasaba uretse kwirinda abantu babaca intege, nibabaca intege murayisigira nde se? Ntibacike intege gushyigikira ikipe ya bo nta kindi ni ukuza gushyigikira ikipe ya bo ni cyo tubasaba."

APR FC ikaba isabwa gutsinda Azam FC kukinyuranyo cy’ibitego 2 kugira ngo bagere mu cyiciro gikurikiyeho.

Chairman wa APR FC yizeje gusezerera Azam FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top