Siporo

Chris Froome yasesekaye mu rwa Gasabo (AMAFOTO)

Chris Froome yasesekaye mu rwa Gasabo (AMAFOTO)

Umukinnyi w’ikirangirire mu mukino wo gusiganwa ku magare umwongereza Chris Froome yageze mu Rwanda aho yitabiriye Tour du Rwanda 2023.

Akaba yazanye n’itsinda ririmo abakinnyi 4 bakinana muri Israel Premier-Tech yo muri Israël. Bageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Gashyantare 2023.

Uyu mugabo w’imyaka 37 ni umwe mu bitezwe muri Tour du Rwanda 2023 kuko afite ibigwi muri uyu mukino aho amaze kwegukana Tour de France 4 (2013, 2015, 2016 na 2017).

Iyi kipe yo muri Israel ikaba yiyongereye ku makipe yageze mu Rwanda ku wa Gatatu arimo TotalEnergies yo mu Bufaransa, Terengganu Polygon yo muri Malaysie, Bike Aid yo mu Budage, Soudal Quick-Step yo mu Bubiligi na Bolton Equities Black Spoke yo muri Nouvelle Zélande ni mu gihe Tartu 2024 yo muri Estonia yahageze tariki ya 10 Gashyantare.

Cris Froome wari witezwe muri Tour du Rwanda 2022 ariko ntaze kubera imvune, tariki ya 15 Mutarama 2023 ni bwo yemeje ko azitabira Tour du Rwanda 2023 izaba guhera tariki ya 19 - 26 Gashyantare 2023.

Chris Froome yageze mu Rwanda aho yitabiriye Tour du Rwanda 2023
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top