Siporo

Christophe Pinna wegukanye shampiyona y’Isi muri karate ari mu Rwanda gukarishya abakina uyu mukino (AMAFOTO)

Christophe Pinna wegukanye shampiyona y’Isi muri karate ari mu Rwanda gukarishya abakina uyu mukino (AMAFOTO)

Umufaransa Christophe Pinna wegukanye Shampiyona y’Isi mu 2000, ari mu Rwanda aho arimo guhugura abakina uyu mukino mu mahugurwa y’iminsi itatu.

Ni amahugurwa yateguwe na Japan Karate Association Rwanda (JKA-Rwanda) akaba arimo kubera muri Lycée de Kigali guhera ku wa Gatanu, tariki ya 1 Nzeri 2023, aho ubu barimo guhurwa bibanda kuri tekiniki zo kurwana muri Karate "Kumite".

Christophe Pinna aheruka mu Rwanda muri Mata 2022 nabwo guhugura abakina Karate mu Rwanda kuko yahaherukaga muri Mata 2022.

Perezida wa JKA Rwanda, Rurangayire Guy, yavuze ko impamvu bateguye aya mahugurwa ari ukugira ngo bafashe abakina Karate mu Rwanda cyane abakiri bato kuzamura urwego.

Ati “Ni igikorwa cyo kwiga tekinike zo kurwana, cyane cyane zikoreshwa mu marushanwa ya Karate. Ni inshuti yacu, agarutse ku nshuro ya kabiri gutanga ubumenyi bwe ku bakinnyi bacu bakiri bato kugira ngo turebe ko hari icyo bazageraho mu gihe kiri imbere. Amahugurwa yacu arafunguye, ni igikorwa cyateguwe na JKA Rwanda dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu, twafunguriye buri muntu akishyura ibihumbi 25 Frw yo kwiyandikisha, akitabira iminsi itatu.”

“Ubushize dutangira gukorana [na Christophe Pinna] byahinduye imikinire y’abakinnyi bacu, abana babashije gukurikira amahugurwa ye bagiye mu marushanwa ya ‘Zone’, imidali yose yari ihari barayitwaye, ubu bavuye muri Shampiyona Nyafurika, baragerageje bitwara neza [u Rwanda ruba urwa gatanu], hari umukobwa wabonye umudali wa Bronze, ni icyizere. Iyo abana batoya batangiye kubona uwatwaye Shampiyona y’Isi uyu munsi, ni amahirwe akomeye. Turifuza kuzana n’abandi batwaye Shampiyona y’Isi ku buryo abana babona aho barebera.”

Rurangayire Guy yavuze ko kuzana Christiphe Pinna i Kigali bitabahenze kubera ko aza kubera ubucuti bafitanye.

Nkuranyabahizi Noël, umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Karate uri mu bahuguwe yavuze ko ari amahirwe adasanzwe yongeye kugirwa n’abakina uyu mukino mu Rwanda.

Ati “Ni iby’agaciro kuba dufite umutoza nka Christophe Pinna, mu gihe cyacu twebwe tugikina, twamurebaga kuri za ‘videos’, tukamwigiraho ariko ku bw’ubufatanye bwa JKA Rwanda n’izindi nzego, ageze hano ku nshuro ya kabiri. Ni amahirwe akomeye kubona uwatwaye Shampiyona y’Isi cyangwa iy’u Burayi aza kutwigisha, ni ibintu bikomeye cyane.”

Yakomeje ko avuga ibyo bahakuye bizabafasha nabo kuba babigeza ku bandi bagera ku ijana na mirongo itanu.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 2 Nzeri, abana barahugurwa hagati ya saa Tatu na saa Yine n’iminota 15 naho abakuru bakore hagati ya saa Yine n’Igice na saa Sita z’amanywa ni mu gihe ejo bakoreye hamwe.

Guhera saa Cyenda kugeza saa Moya z’umugoroba ni bwo haba amarushanwa yitabirwa n’abari hejuru y’imyaka 18.

Ku Cyumweru, tariki ya 3 Nzeri, hazaba amahugurwa y’abana n’abakuru nk’uko bizaba byagenze ku wa Gatandatu, guhera saa Kumi n’imwe kugeza saa Kumi n’ebyiri n’Igice habe imikino ya nyuma ya Kumite ku bari hejuru y’imyaka 18 gusa.

Hahuguwe n'abana
Christophe Pinna ari mu Rwanda yaje guhugura abakina karate
Niyongabo Damien perezida w'Ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda na we yitabiriye uyu muhango
Rurangayire Guy perezida wa JKA Rwanda yateguye aya mahugurwa
Imikandara na gants byambarwa n'abakina karate
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top