Siporo

Cristiano Ronaldo mu mazi abira

Cristiano Ronaldo mu mazi abira

Rutahizamu w’umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Juventus mu Butaliyani, arimo gukorwaho iperereza na polisi yo muri iki giugu ashinjwa kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus ajya kwizihiza isabukuru n’umukunzi we, Georgina Rodriguez.

Cristiano Ronaldo n’umukunzi we bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo aho bambutse Leta zitandukanye z’iki gihugu nk’aho bavuye mu mujyi wa Turin bakerekeza mu mujyi wa Courmayeur, ni mu gihe iki gihugu kimaze gushegishwa n’iki cyorezo.

Polisi yo mu Ntara ya Valle d’Aosta yemereye Ibiro Ntara Makuru by’Abongereza(Reuters) ko Cristiano Ronaldo n’umukunzi we barimo gukorwaho iperereza nyuma y’iki gikorwa bakoze ku wa Kabiri no ku wa Gatatu ari nab wo uyu munyamideli yujuje imyaka 27.

Ibi bibaye mu gihe ingendo mu Ntara ya Piedmont na Valle d’Aosta mu Butaliyani zibujijwe bitewe n’iki cyorezo cyugarije Isi, akaba ari amabwiriza yashyizweho na Leta y’iki gihugu.

Cristiono Ronaldo usanzwe uba mu Mujyi wa Turin aho ikipe ye ibarizwa, aramutse ahamwe n’iki cyaha we n’umukunzi we, bazacibwa Amande.

Cristiano Ronaldo n'umukunzi we bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coranavirus
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top