Siporo

Cristiano yatunguranye ubwo yavugaga ku ihangana rye na Messi

Cristiano yatunguranye ubwo yavugaga ku ihangana rye na Messi

Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Portugal na Al Nassr muri Saudi Arabia, Cristiano Ronaldo yasabye abakunzi be na ba kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentine ukinira Inter Miami muri USA, Lionel Messi kurekera guhangana kuko ihangana ryaragiye hagati yabo buri umwe yafashe inzira ye.

Aba bakinnyi bombi bamaze imyaka 15 bari ku gasongero ka ruhago y’Isi aho buri umwe yashyizeho uduhigo agakuraho utundi.

Buri umwe yari afite abakunzi be, impaka zabaga ari nyinshi cyane hibazwa urusha undi kugeza n’uyu munsi nubwo bavuye muri shampiyona z’i Burayi impaka ziracyagibwa.

Cristiano Ronaldo yashyize iherezo kuri iri hangana avuga ko ryaragiye.

Ati "nta kintu nk’icyo nkibona. Ihangana ryararangiye."

Yakomeje asaba abafana be kutanga Messi ndetse n’aba Messi ntibamwange kuko ihangana ryarangiye.

Ati "byari byiza abafana barabikunze. Abakunda Cristiano ntibakwiye kwanga Messi, n’aba Messi bikaba gutyo. Twabikoze neza, twahinduye amateka ya ruhago. Ikintu cy’ingenzi ni uko ku Isi hose twubashywe. Yakurikiye inzira ye nanjye nkurikira iyanjye, hanze y’u Burayi."

Cristiano avuga ko ibigwi bubatse imyaka 15 bizagumaho ariko ubu ihangana ryo ryarangiye.

Ati "nkurikije ibyo nabonye, arimo gukora neza kandi nanjye ni uko. Ibigwi bizagumaho, ariko nta hangana nkibona. Twasangiye ’stage’ imyaka 15. Ntabwo mvuga ko twari inshuti, ntabwo nigeze nsangira na we ariko turi abanyamwuga turubahana."

Ihangana ryabo ryatangiye kugabanuka umwaka ushize ubwo Cristiano Ronaldo yavaga i Burayi akajya muri Saudi Arabia, byahumiye ku mirari uyu mwaka ubwo na Lionel Messi yavagayo.

Cristiano yavuze ko ihangana rye na Messi ryarangiye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top